Amashusho y'urukozasoni ngo arangiza urubyiruko

Amashusho y'urukozasoni

Impuguke mu buvuzi bwo mu ndwara zo mu mutwe mu Bwongereza ziravuga ko abasore basigaye bonona ubuzima bwabo bushingiye ku mibonano mpuzabitsina kubera kureba amashusho y'urukozasoni ya porno kuri interineti.

Angela Gregory, wo muri kaminuza ya Nottingham, avuga ko umubare munini w'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 25 rurimo gusaba ubufasha bw'abaganga kubera ibibazo bikomeye rufite bitigeze biboneka mu rubyiruko mu myaka 10 ishize.

Kera, abagabo bakuze ngo nibo boherezwaga ari benshi kwa muganga kubera ibibazo byuko igitsina cyabo cyabaga kidafite umurego uhagije, ahanini kubera indwara nka diabete cyangwa se ibibazo by'umutima.

Ubu kubona urubyiruko rusigaye rubona ku buryo bworoshye amashusho ya porno kuri interineti ngo birimo kwangiza umubano ushingiye ku gitsina kubera ko ngo ubwonko bw'abakiri bato butwarwa cyane n'amashusho babona muri mudasobwa bityo bakayarutisha abantu basanzwe.

Angela Gregory avuga ko abasore bari hagati y'imyaka 18 na 25 barimo guhura n'ibibazo byo kubura umurego uhagije w'igitsina cyabo barimo kwiyongera kubera kureba amashusho ya porno.

Umukobwa witwa Bethany MacDonald w'imyaka 24 aravuga ko atari abasore gusa bahura n'ibibazo bitewe no kureba amashusho y'urukozasoni.

Avuga ko kubera kuyareba cyane byatumye adashobora kugira imibano ishingiye ku gitsina.