Rwanda: Uwukekwa ko akorana n'umugwi IS yarashwe na polisi

Celestin Twahirwa
Image caption Umuvugizi w'igipolisi c'Urwanda Celestin Twahirwa avuga ko umuntu akekwa gukorana na IS yishwe inyuma yo kurasana n'igipolisi

Mu Rwanda igipolisi kiratangaza ko umuntu umwe yishwe arashwe na Polisi ubwo yageragezaga kurasana n’abapolisi bamuhigaga mu gace ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Itangazo rya polisi y’ U Rwanda rivuga ko uwo mugabo wamenyekanye ku izina rya Channy Mbonigaba wari ukurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba na we yarashe agakomeretsa umupolisi umwe mu bamuhigaga.

Uwo ni umuntu wa kabiri urashwe na igipolisi cy’u Rwanda muri uyu mwaka acyekwaho gukorana n’umutwe wa Islamic State urwana mu gihugu cya Syria.

Mu kwezi kwa mbere polisi y’u Rwanda yarashe uwitwa Muhammed Mugemangango wari ufungiye muri kasho ya polisi I Kanombe mu mujyi wa Kigali, polisi ikavuga ko yashakaga gutoroka.

Uwo Mugemangango ngo iperereza rya polisi y’icyo gihugu ryerekanaga ko yakoranaga bya hafi n’umutwe wa Islamic State mu rwego rwo kuwushakira abarwanyi no kwamamaza amatwara y’awo mu Rwanda.

Image caption Bamwe mu bashinjwa iterabwoba(mu mwenda w'iroza) barikumwe n'abashinzwe umutekano mu rukiko

Nyuma y’iraswa rye agatsiko k’abayislamu 23 batawe muri yombi hirya no hino mu Rwanda bakaba bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane gukorana bya hafi n’umutwe wa Islamic State.

Bamwe muri bo ariko barabihakana bakavugako bazira ubusa, abandi bakavuga ko bafunzwe bazira amashyari ya bagenzi babo bo mu idini ya Islamu ngo buririye ku cyuka cy’iterabwoba rivuga ku isi bakabahimbira ibyaha.