Rwanda: Abandi bantu 3 bakekwako iterabwoba barashwe

Igipolisi c'u Rwanda kivuga ko cishe abantu batatu bakekwako iterabwoba mu murenge wa Bugarama
Image caption Igipolisi c'u Rwanda kivuga ko cishe abantu batatu bakekwako iterabwoba mu murenge wa Bugarama

Mu Rwanda abandi bantu 3 bishwe barashwe n’igipolisi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

Ibyo byabereye mu murenge wa Bugarama mu Burengerazuba bw’icyo gihugu.

Mu minsi 2 gusa hamaze kwicwa abantu 4 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba mu gihe abandi 23 bose b’abaIslam bari murukiko bakurikiranyweho ibyo bikorwa.

Umukuru w’igipolisi mu karere ka Rusizi, Sano Nkeramugaba yemereye bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko igipolisi cyarashe abantu 3 muribo 6 bari mu bikorwa byo kwigisha amahame ya Islam mu gace ka Bugarama.

Yavuze ko muri bo harimo abagabo 5 n’umukobwa 1.

Yagize ati:”barimo bigisha amahame y’idini ya Islam abapolisi bashatse kubafata bamwe bashaka kwiruka, barabarasa. Batatu bahise bapfa, umwe arakomereka abandi babiri barafatwa."

Yavuze kandi ko bose bemera ko bari mu mutwe wa Al Shaabab w’intagondwa z’aba Islamu zirwana mu gihugu cya Somalia.

Ku munsi w’ejo igipolisi cyari cyatangaje undi witwa Channy Mbonigaba, wishwe arasiwe mu gace ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, ubwo yageragezaga guhangana n’igipolisi, agakomeretsa umupolisi umwe.

Ikibazo cya bamwe mu ba Islamu baba bakorana n’imitwe y’iterabwoba mu Rwanda cyatangiye kuvugwa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, ubwo uwitwa Muhammed Mugemangango yaraswaga n’igipolisi cyemeza ko yashakaga gutoroka aho yari afungiwe akurikiranyweho gukorana n’umutwe wa Islamic State urwana mu gihugu cya Syria.

Nyuma yiraswa rye abandi bantu 23 bose ba aba Islamu batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana n’uwo mutwe.

Bamwe bavuga ko ari ibyaha bahimbiwe n’aba Islamu bakomeye mu idini ngo batavuga rumwe mu miyoborere y’idini ya Islamu mu Rwanda.