Wari uzi ko mudasobwa yakorwamo Television?

Image caption Umwe mu bigisha ubwo buhinga

Ese ujya utekereza ko Mudasobwa ukoresha mu kazi gatandukanye ishobora guhindurwa igakorwamo television nk’iyo utunze mur rugo?

Mu gihe ikibazo cy’ibura ry’akazi gikomeje, kuba ingorabahizi cyane cyane mu rubyiruko, mu Rwanda urubyiruko mu mujyi wa Ruhango mu majyepfo y’icyo gihugu, rwishyize hamwe rwihangira umushinga wo kuruteza imbere.

Bafata mudasobwa zitagikora bakazikoramo television.

Kuri ubu izo television ngo ziri guhangana bikomeye ku isoko na television zisanzwe zikorerwa mu bihugu byo hanze,kuko zigurishwa ku giciro cyo hasi.

Uwamahoro Charlotte nawe yize ubu buhanga muri iki kigo mbere yo kuhabona akazi ko kwigisha abandi.arasobanura uko Mudasobwa bayikoramo television.

"Twarize ubuhinga dukoresha ku buryo dukora connection yari hagati ya mudasobwa hamwe na plakete ya television isanzwe," uwo akaba ari Uwamahoro Charlotte.

Image caption Urwaruka ruri kwiga guhindura mudasobwa rukayikuramwo television

Izi mudasobwa ngo ni izitagikora cyangwa zitakigendanye n’igihe bagenda batoragura hirya no hino aho zandagaye, ku bantu, ibigo bya reta cyangwa se ibyigenga bitakizikeneye.

Ukuriye uyu mushinga Alphonse Bimenyimana avugako umushinga wabo bawize neza ku buryo bafite ikizere ko izo television bakora zije guhangana n’izisanzwe ku isoko.

"Urevye mu maduka huzuyemo television zo mu bwoko bwa 'flat screen' urebye amafaranga zigurwa, buri muturagi ntiyayaronka. Kandi amakuru izo television zitanga ni cyo kimwe n'ayo umuturagi yakura muri izi dukora," ivyo bikaba bivugwa na Alphonse Bimenyimana.

Image caption Mudasoba zimaze guhindurwamo television

Benshi baza kwiga ubu bumenyi ni abarangije amashuri yisumbuye ndetse n’ayakaminuza, ariko bakabura akazi.

Gusa Bimenyimana avuga ko kuri bo iki ari igisubizo baboneye urubyiruko.

Mu maduka Television imwe iboneka ku amafaranga hagati y’ibihumbi 30 na 45 y’u Rwanda.