Donald Trump: Mexique izishyura urukuta, '100%'

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Donald Trump avuga ko azubaka urukuta ku mupaka ruzishyurwa na Mexique

Umukandida w'ishyaka ry'Abarepubulikani muri Amerika, Donald Trump, yatsindagiye ko Mexique izishyura 100% ikiguzi cy'urukuta mu ijambo yavuze ku bimukira.

Yabwiye imbaga y'abantu bari bateraniye muri leta ya Arizona ko azatekanya umupaka, anerekana ko abimukira baba muri Amerika ku buryo bunyuranye n'amategeko babarirwa muri za miliyoni bashobora kwirukanwa mu gihugu ku ngufu.

Amasaha macye mbere y'ijambo ye, yahuye na perezida wa Mezique, Enrique Pena Nieto ariko avuga ko batigeze baganira ku gihugu kizishyura ikiguzi cy'urukuta.

Nyuma perezida Nieto yatsindagiye ko igihugu cye kitazishyura urwo rukuta. Hari hamaze igihe hari ibihuhuha ko Bwana Trump ashobora kureka umugambi we wo kwirukana abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barenga miliyoni 11.

Mu ijambo rye yavugiye mu mujyi wa Phoenix, yerekanye ibimenyetso birimo urujijo kuri iki kibazo. Yavuze ko iyi ngingo "idakomeye cyane" kandi ko kwirukana "abanyabyaha b'abanyamahanga" biri mu byihutirwa.

Yagize ati: "Tuzafata umuntu wese uba cyangwa utuye mu gihugu cyacu mu bumuntu."

Ariko nyuma yaje kongeraho mu buryo budashidikaywa ko "Buri wese winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuranye n'amategeko arebwa no kwirukanwa." Icyo ni cyo bivuga kugira amategeko."

Mu mbwirwaruhame yari irimo ijwi rihabanye n'iryo yakoresheje ari mu ruzinduko muri Mexique, yavuze ko:

  • Azashyiraho "urwego rudasanzwe" rushinzwe kwirukana abantu batawe muri yombi (batahamwe n'ibyaha)
  • Gufunga amayira yose yo kubona ubwenegihugu kandi atsindagira ko umuntu wese ushaka kubona ibyangombwa agomba kubanza agasubira mu gihugu cye
  • Gutangiza uburyo "bukomeye cyane" bwo gusuzuma abimukira mu kureba ko bajyanye n'indangagaciro za Amerika
  • Kurinda inyungu z'abakozi b'Abirabura n'aba Hisipaniya agabanya imibare y'abimukira baza mu gihugu
  • Gufata ibyemezo bikarishye ku bantu barenza igihe cy'impushya zo kwinjira muri Amerika (visa), bakirukanwa mu gihugu
Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Imbaga y'abantu bari bari i Phoenix bashimye ibyavuzwe na Bwana Trump
Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Urugendo rwa Trump muri Mexique rwateye imyigaragambyo n'uburakari bukomeye

Kandi igihe yari ari i Phoenix yarahiye ko azarinda inyungu z'Abanyamerika babangamirwa n'aibumukira bashya baza mu gihugu.