Amerika n'Uburusiya byumvikanye kuri Syria

John Kerry (ibumoso) na Sergei Lavrov Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Leta zunze ubumwe za Amerika n'Uburusiya byemereranyije guhuriza hamwe ibitero by'indege bigaba ku ntagondwa zo mu mutwe wa Leta ya Kiyisilamu muri Syria.

Iki ni kimwe mu bigize amasezerano ibihugu byombi byagiranye agamije kugabanya ubwicanyi muri icyo gihugu.

Gushyira mu bikorwa aya masezerano adasanzwe hagati y'Uburusiya na Amerika kuri Syria bishobora gutangira mu minsi 10 niba guhagarika imirwano mu gihugu hose - bigomba gutangira kuwa mbere - bishyizwe mu bikorwa mu gihe cy'iminsi irindwi byibura.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Mu byumweru bishize imirwano yarushijeho gukara mu burasirazuba bw'umujyi wa Aleppo.

Minisitri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, John Kerry, yavuze ko ayo amaserano bagiranye n'Uburusiya akubiyemo ibintu byinshi kandi ngo naramuka ashyizwe mu bikorwa n'impande zose bishobora gutuma haba imishyikirano mu rwego rwa politiki agamije kugarura amahoro muri Syria.

Mugenzi we w'Uburusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko igihugu cye cyarangije gusaba Perezida Assad wa Syria kuyubahiriza.