Leopold Munyakazi yagejejwe mu Rwanda.

Dr Leopold Munyakazi yagejejwe mu gihugu c'Urwanda
Image caption Dr Leopold Munyakazi yagejejwe mu gihugu c'Urwanda

Leopold Munyakazi ukekwaho uruhare muri jenoside yagejejwe mu Rwanda.

Dr Leopold Munyakazi yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu ijoro mu ndege yihariye .

Yazanywe n’abakozi ba Leta y’America aho yari amaze imyaka 12 mbere yo kwirukanwa bisabwe na Leta y’U Rwanda .

Nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi, Munyakazi akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura jenoside no gushishikariza abandi kuyikora.

Ibi byaha bivugwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kayenzi muri Gitarama -ubu ni mu karere ka Kamonyi ko mu ntara y’amajyepfo.

Leta y’U Rwanda ngo yari yohereje impapuro zisaba ko atabwa muri yombi nyuma y’uko ahunze muri 2004 kandi yari akurikiranyweho uruhare muri jenoside .

Image caption Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Bwana Faustin Nkusi avuga ko Dr Munyakazi atazaburanishwa n’urugereko rwo mu rukiko rukuru nk’uko bigenda ku bandi

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Bwana Faustin Nkusi avuga ko Dr Munyakazi atazaburanishwa n’urugereko rwo mu rukiko rukuru nk’uko bigenda ku bandi boherezwaga kuburanishirizwa mu Rwanda.

Impamvu ngo ni uko yirukanywe bitandukanye ku butaka bw’America bitandukanye n’uko yakoherezwa gukurikiranwa mu butabera .

Dr Munyakazi wujuje imyaka 66 ni inzobere mu by’indimi akaba yarabaye umwarimu muri kaminuza igihe kirekire mbere yo guhungira muri Leta zunze ubumwe z’america mu mwaka wa 2004. Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yigeze gufungwa akurikiranyweho uruhare muri jenoside ariko akaza kurekurwa by’agateganyo mu mwaka wa 1999.

Image caption Dr Leopord Munyakakazi yari amaze imyaka 12 muri Amerika

Gusa ngo ntiyari agizwe umwere kuko amaperereza yo yakomezaga cyakora akaza gushobora guhunga ataburanishijwe .

Biteganijwe ko Munyakazi azaburanishirizwa mu rukiko rwa Muhanga ahahoze ari Gitarama kuko ari ho akekwa ko yakoreye ibyaha .