Urukiko rw'ikirenga rwumvise ubujurire bwa Munyagishari

Bernard Munyagishari yarungitswe n'urukiko rwa Arusha kuburanishirizwa mu Rwanda mu 2013
Image caption Bernard Munyagishari yarungitswe n'urukiko rwa Arusha kuburanishirizwa mu Rwanda mu 2013

Urukiko rw’ikirenga rwumvise ubujurire bwa Bernard Munyagishari usaba iseswa ry’icyemezo cy’urukiko rukuru kimuhatira gukomeza kuburana mu gihe we avuga ko atishimiye abamwunganira .

Bernard Munyagishari w’imyaka 57 yagejejwe mu Rwanda yoherejwe n’urukiko rw’Arusha kugira ngo akomeze kuburanishwa ku byaha bya jenoside akurikiranyweho .

Ni urubanza rwakunze kurangwa n’impaka nyinshi zishingiye ku rurimi kuko uregwa avuga ko atari Umunyarwanda ndetse n’ikibazo cy’abamwunganira avuga ko atishimiye .

Munyagishari ukomoka muri perefegitura ya Gisenyi ashinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwibasiye abatutsi muri aka gace.

Muri ubu bujurire bwari bwumviswe ku nshuro ya 3 hongeye kugarukwa ku kuba Bernard Munyagishari ari we wiyambaje urukiko rw’ikirenga mu nyandiko nyamara yasabwa gusobanura mu magambo ntagire icyo avuga.

Munyagishari yabwiye urukiko ko inyandiko yatanze ikubiyemo impine y’imyanzuro ye ariko ko atari kuyisobanura mu magambo mu gihe atashoboye kumva icyemezo cy’urukiko rubanza kuko cyanditse mu Kinyarwanda.

Ubushinjacyaha bwo busanga budafite byinshi bwasobanura ku myitwarire ya Munyagishari kuko ari we wajuriye, akaba ari na we wahisemo kutagira icyo avuga mu rukiko.

Umushinjacyaha yasabye urukiko ko rwafata icyemezo rushingiye ku byavuzwe mu nyandiko y’ubujurire bwa Munyagishari n’ubwo atahisemo gusobanura mu magambo impamvu z’ubujurire bwe.

Urubanza rwa Munyagishari uregwa uruhare muri jenoside rwakunze kurangwamo impaka nyinshi .

Akigezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2013, Munyagishari yavuze ko ari umunyekongo, ko atumva Ikinyarwanda bityo akaba adashobora kukiburanamo.

N’ubwo ubushinjacyaha bwavuga ko ari Umunyarwanda wakoze mu gihugu akoresha uru rurimi, byaje kwemezwa ko ashakirwa umusemuzi.

Hahise havuka ikindi kibazo cy’abamwunganira kuko Munyagishari atishimiye abo yahawe n’ubushinjacyaha .

Bernard Munyagishari yasabye urukiko rukuru guhagarika iburanisha kugeza igihe aboneye abamwunganira yishimiye ariko urukiko rubitera utwatsi .

Nyuma yo gutegeka ko urubanza rukomeza, Munyagishari yahisemo kutagaruka mu rukiko, urukiko na rwo ruvuga ko bitazahagarika iburanisha.

Iki ni cyo Munyagishari asaba ko cyaseswa n’urukiko rukuru, akemererwa ko urubanza ruba ruhagaze mu gihe atarabona abamwunganira ashaka .

Bernard Munyagishari yoherejwe mu Rwanda n’urukiko rw’Arusha mu mwaka wa 2013 nyuma yo gufatirwa mu gihugu cya Congo.

Uyu mugabo wabaye umukuru wungirije w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi muri perefegitura ya Gisenyi, aregwa kuba ku isonga y’ibikorwa byateguye jenoside ndetse ngo akaba yaranayigizemo uruhare rutaziguye .