Munyakazi uregwa jenocide yitabye urukiko bwa mbere

Leopord Munyakazi asaba umuburanira urihwa na Leta
Image caption Leopord Munyakazi asaba umuburanira urihwa na Leta

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwumvise bwa mbere Bwana Leopold Munyakazi uherutse koherezwa mu Rwanda na Leta zunze ubumwe z’America .

Munyakazi yavuze ko nta burenganzira ubushinjacyaha bufite bwo kumufunga mu gihe ibyaha bumukurikiranyeho bitaramuhama burundu.

Munyakazi wavuze ko afungiye ahantu yagereranije no mu musarane yasabye kurekurwa akajya yitaba ari hanze mu gihe ubushinjacyaha bwo busaba ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza rikomeza.

Uru rubanza rwaranzwe n’ibintu bitamenyerewe mu rukiko kuva rugitangira .

Ubwo uregwa yabazwaga niba umwirondoro asomewe ari uwe koko, mu ijwi riranguruye, Munyakazi yavuze ko yumva atari we uvugwa kuko byasomwe ko yavutse mu mwaka wa 1960 mu gihe we yabwiye urukiko ko yavutse mu mwaka wa 1950.

Ahanze amaso umushinjacyaha, Munyakazi yavuze ko nta kinyabupfura kimuranga ngo kuko atamubwiye amazina y’umucamanza yitabye .

Munyakazi wavugaga mu ijwi ryumvikanamo ubukana yabwiye urukiko ko agomba kubanza kwizezwa ko amajwi y’ibivuzwe byose afatwa mbere y’uko asubiza ikibazo icyo ari cyo cyose.

Ikindi ngo akeneye guhabwa umwunganira mu mategeko wishyurwa na Leta mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko atari mu bagenerwa ababunganira.

Ubusanzwe Leta igena aba banyamategeko yishyura ku bantu boherejwe n’ibihugu by’amahanga kuburanira mu Rwanda mu gihe Munyakazi we yirukanywe ku butaka bw’America .

Nta byinshi yashatse kuvuga ku byaha bitanu aregwa birimo gutegura jenoside no kuyihakana.

Munyakazi aregwa gutegura jenoside no gushishikariza abandi kuyikora aho akomoka hahoze ari muri Komini ya Kayenzi.

Na ho icyo guhakana jenoside cyo ngo yagikoreye muri Amerika ubwo yavugiraga muri Kaminuza yakoreraga ko nta jenoside yabaye mu Rwanda ko ahubwo habayeho gusubiranamo kw’Amoko.

Image caption Leopord Munyakazi yoherejwe mu Rwanda ava muri Amerika

Mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko ku ifungwa ry’agateganyo, Munyakazi yamaze gutangaza ko atigeze yiregura kuko nta munyamategeko bari kumwe.

Yabwiye umucamanza ko ibyo yavugiye mu rukiko bitagomba gufatwa nk’aho yireguraga.

Leopold Munyakazi ni umwarimu wa Kaminuza ni inzobere mu by’indimi.

Ku ruhande rwa politiki ngo yabaye umwe mu bayoboke bakomeye b’ishyaka rya MDR.

Yageze muri America mu mwaka wa 2004 nyuma y’imyaka 5 yari amaze muri gereza akurikiranyweho jenoside akaza kurekurwa cyakora ubushinjacyaha bukavuga ko yari yarekuwe by’agateganyo.