Amatora ya Amerika: Trump yibasiye Michelle Obama

Umukandida w'ishyaka ry'Abarepubulikani, Donald Trump yikomye, mu buryo butamenyerewe, Michelle Obama avuga ko "icyo ashaka gukora gusa ni ukwamamaza" uwo bahanganye.

Yanashinje umugore wa perezida Obama kunenga Hillary Clinton muri 2007 akomoza ku byo yavuze bijyanye no kugira imbaraga zo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itsinda ryamamaza Obama ryari ryahakanye ibyo byerekeye Madamu Clinton.

Madamu Clinton, hagati aho, yashinje Bwana Trump gushyira mu kaga ubwisanzure naramuka atemeye ibizava mu matora.

Igihe yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Cleveland muri leta ya Ohio, Clinton yagize ati:

"Tuzi itandukaniro hagati y'ubuyobozi n'igitugu, kandi ihererkanya ry'ubutegetsi rinyuze mu mahoro ni kimwe mu bintu bidutandukanya [n'abandi].

"Donald Trump yanze kuvuga ko azemera ibizava mu matora. Mu gukora, ari gushyira mu kaga ubwisanzure bwacu."

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Hillary Clinton yari ari kwiyamamaza muri leta ya Ohio

Muri mitingi ye muri leta ya Karolina ya Ruguru, Donald Trump yabwiye abamushyigikiye ko, "Mbona cyane uburyo [Michelle Obama] akunda Hillary."

"Ariko se si we wavuze ku ikubitiro aya magambo: " NIba udashobora kwita ku rugo rwawe, sibyo? 'Ntushobora kwita kuri White House cyangwa igihugu?" Ibyo biri he? Simbyumva. Simbyumva."

Uyu muherwe w'i New York yakomozaga ku magambo ya Madamu Obama yavuze muri 2007 igihe yamamazaga umugabo we, wiyamamazaga ahanganye na Madamu Clinton.

Icyo gihe Michelle Obama yagize ati: "Niba udashobora kuyobora inzu yawe, ntabwo ushobora kuyobora White House."

Bamwe bibajije niba ibi bitari byerekeye ibyavugwaga ku makuru y'ubucuti bw'umugabo wa Clinton akaba na perezida Bill Clinton, yaregwaga kugirana n'abandi bagore.

Ariko uruhande rwamamazaga Obama rwahakanye ko ayo magambo atari agamije kwibasira ba Clinton ahubwo ko yakomozaga ku bibazo byo kurera abana no kubifatanya n'ibindi bikorwa byo kwiyamamaza.

Hakurikiyeho iki?

  • Abakandida bombi bazamara iminsi 18 isigaye mbere y'amatora bazenguruka Amerika mu bikorwa byo kwiyamamaza bagerageza kumvisaha abatora ko bafite gahunda nziza. Itegure kubona ingendo nyinshi mu ma leta akomeye cyane nka Ohio, Ohio, Karolina ya Ruguru, Florida na Pennsylvaniya.
  • Abatora bazitabira amatora ku wa Kabiri tariki 8/11/2016 mu kwemeza uzaba perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  • Perezida mushya uzatorwa azarahizwa ku mugaragaro ku itariki 20/01/2017