Iturika mu Buyapani: Umuntu umwe yapfuye mu mujyi wa Utsunomiya

Intebe yari iri muri parike yangijwe cyane n'iturika hafi y'ahabikwa amagare Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Intebe yari iri muri parike yangijwe cyane n'iturika hafi y'ahabikwa amagare

Inzego z'ubuvuzi bwihutirwa ziravuga ko ibintu biturika byahitanye umuntu umwe babiri barakomereka muri parike iri mu mujyi wa Utsunomiya mu Buyapani.

Ibi bintu byaturikiye icyarimwe ahagana saa 11:30 ku isaha yo mu BUyapani (02:30 Isaha ngengamasaha GMT) mu ntara ya Tochigi mu majyaruguru ya Tokyo.

Polisi ivuga ko n'imodoka ebyiri zari ziri hafi aho zafashwe n'inkongi y'umuriro.

Ntibyasobanutse icyateye uwo muriro.

Ikigo cy'itangazamakuru Kyodo, cyavuze ko hari ibirori byaberaga hafi aho muri parike aho umuriro waturikiye.

Umugabo wari uri hafi muri parike yabwiye ibiro ntaramakuru NHK ko yumvise "urusaku rwinshi".

Iki kigo kandi cyanavuze ko icyuma gifata amashusho cyari hafi kuri sitasiyo ya gari ya moshi mu mujyi wa Utsunomiya cyafashe amajwi y'ibyo bintu biturika mu buryo bwikurikiranyije: saa 11:31, 11:32, n'urusaku rwa gatatu rukomeye nyuma y'amasegonda 15.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Imodoka ebyiri zari ziri hafi aho zafashwe n'inkongi y'umuriro

Amashusho yerekanye intebe yari yangiritse cyane ahaturikiye ibyo bintu, andi mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imyotsi izamuka mu kirere.

Polisi yafunze imihanda yinjira muri ako gace.