Perezida Kagame muri Mozambique

Perezida Paul Kagame yasuye Mozambique Uwufise ububasha kw’isanamu None
Image caption Perezida Paul Kagame yasuye Mozambique

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yabwiye Perezida Kagame ko igihugu cye kitazemera ko ubutaka bwacyo bukoreshwa n'abashaka guhungabanya u Rwanda.

Perezida Kagame ayoboye ubutumwa bw'abantu benshi barimo abacuruzi mu ruzinduko rw'iminsi 2 muri Mozambique.

Imibare intangwa na leta ya Mozambique, iragaragaza ko abanyarwanda abagera ku bihimbi 3 batuye muri icyo gihugu.

Benshi muribo n'impunzi cyangwa abasaba ubuhungiro, muri rusange benshi muri abo Banyarwanda ntabwo bari mu bikorwa bya politiki.

Hari ndetse Abanyarwanda bamaze kuba abacuruzi bakomeye muri Mozambique.

Ariko leta y'u Rwanda ifite urutonde rw'abantu 12 batuye muri icyo gihugu bashakishwa n'u Rwanda baregwa ko bagize uruhare muri jenoside yo muri 94.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y'imishyikirano y'intumwa z'ibihugu byombi, Oldemiro Baloi, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Mozambique, yavuze ko kohereza abantu bashakishwa mu gihugu kibashakisha birimo ingingo zikomeye mu rwego rwa politiki n'amategeko zigomba kwitonderwa.

Yasobanuye ko ibihugu byombi birimo kubyigira hamwe kugira hubahirizwe amategeko.