Kwizigamira, igisubizo cyo 'kwikura mu bukene'

Umubare w'abantu bazigama muri banki uracyari muto mu Rwanda
Image caption Umubare w'abantu bazigama muri banki uracyari muto mu Rwanda

Minieteri y'imari y'u Rwanda irahamagarira Abanyarwanda kwitabira ibikorwa byo kwizigamira kugira ngo 'bashobore kwikura mu bukene'.

Kuba amabanki ndetse n'ibigo by'imari iciriritse bikomeje kwiyongera ngo ni amahirwe abanyagihugu bafite yo kwiteza imbere.

Gusa abaturage bo bavuga ko kutabitsa babiterwa n'ubukene, ngo umuntu abitsa iyo yagize icyo asagura.

Minisiteri y'imari y'u Rwanda ivuga ko umuvuduko w'ubwiyongere bw'amabanki n'ibigo by'imari iciriritse uri ku rwego rushimishije ugereranije no mu myaka yashize.

Gusa uyu muvuduko nturajyana n'umubar w'abagana ibi bigo.

Kuki se abaturage batabyitabira cyane?

Uretse ubu bukene bamwe mu baturage binubira amananiza y'amabanki ndetse n'inyungu zihanitse zakwa abasabye inguzanyo.

Ubu bwinshi bw'amabanki kuri bo busa n'ubutagize icyo buvuga kinini mu gihe butareba amikoro y'umuturage wo hasi.

Iki ni na cyo gituma bamwe bahitamo kwiyambaza amashyirahamwe azwi nk'ibimina aho abaturage bagurizanya amafranga hagati yabo nta rundi rwego banyuzeho.

Iyi se yo ntiyaba imbogamizi kuri aya mabanki amaze kuba menshi.

Image caption Leta iri gushishikariza abantu benshi kwitabira uburyo bwo kubitsa kugira ngo bikure mu bukene

Umuyobozi ushinzwe imari Bwana Eric Rwigamba asanga aya mashyirahamwe ntacyo atwaye ariko ngo yarushaho kuba meza akoranye n'ibigo by'imari bizwi.

Uretse amabanki avukira imbere mu gihugu hari n'ayandi akomoka mu bihugu by'akarere nk'icya Kenya.

Kuri ubu abantu bagana uburyo bwo kuzigama hatitawe ku bunini bw'ikigo babitsa barabarirwa muri 89% mu gihe bari 58 gusa mu myaka 8 ishize.

Leta irahamagarira abaturage kuyoboka ibigo by'imari ku bwinshi nyamara abenshi ntibaribagirwa akayabo karigishijwe n'ibyitwaga micro finance byadutse nyuma bikazimirira rimwe bigurukanye akayabo byari bibikiye abaturage.

Nubwo Leta yagerageje kwishyuriza aba baturage, imyaka isaga 10 irashize hari abataramenya irengero ry'amafranga bari barabikije ibigo nk'ibi.