Kenya yarakajwe nuko ONU yirukanye umusirikare wayo

Abasirikare ba ONU muri Sudani yepfo Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abasirikare ba ONU muri Sudani yepfo

Kenya yavuze ko igiye gutahukana abasirikare bayo bari mu ngabo zo mu mutwe wa ONU ubungabunga amahoro muri Sudani yepfo nyuma yaho umusirikare w'umunyakenya wari uziyoboye yirukaniwe kuri uwo murimo.

Itangazo rya minisiteri ya Kenya y'ububanyi n'amahanga rivuga ko igikorwa cyo kwirukana General Johnson Mogoa Kimani Ondieki kitakozwe mu mucyo.

Yirukanwe n'umunyamabanga mukuru wa ONU kuwa kabiri nyuma yaho iperereza rya ONU ryisanze ingabo z'uwo muryango zaranze gufasha abaturage b'abasivili bari ku kigo gitangirwamo imfashanyo cyarimo kiraswaho n'abasirikare ba Sudani yepfo mu kwezi kwa karindwi.

Kenya ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU ziri muri Sudani yepfo.

Kenya ivuga ko ONU yagombye kuba yarashakiye umuti ibibazo bivugwa mu basirikare bayo aho kubyegeka nta shingiro k'umuntu umwe.

Umuryango w'abibumbye ntacyo wari wavuga kuri icyo cyemezo cya Kenya.

Ibindi bisa n’ibi