Abasivili 17 bahitanywe n'ibisasu muri Irak

Ibitero kuri Mosul Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Muri Irak igipolisi kiravuga ko abaturage 17 b'abasivili bahitanywe n'ibisasu byatezwe iruhande rw'imihanda mu gihe bahungaga intagondwa zo mu mutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu - IS - mu majyaruguru y'igihugu.

Ibisasu bibiri byibasiye ikamyo yari itwaye imiryango yahungaga umujyi wa Hawija uri mu maboko y'umutwe wa IS.

Umupolisi wari mu modoka yari iyiherekeje nawe yishwe.

Hagati aho ingabo za leta ya Irak zikomeje gutera intambwe mu bitero byazo byo kwisubiza umujyi wa Mosul ugenzurwa n'umutwe wiyita leta ya Kiyislamu.

Impande zombi zirimo kurasana zikoresheje ibisasu bya muzinga mu gihe ingabo za leta zirimo kugerageza kurinda uturere zisubije mu duce two mu burasirazuba bw'uwo mujyi.