Iminsi itatu mbere y'amatora muri Amerika

Clinton na Trump Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Mu gihe hasigaye iminsi itatu ngo abanyamerika bajye mu matora y'umukuru w'igihugu, Hillary Clinton na Donald Trump bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mpera y'icyumweru ya nyuma mbere y'amatora.

Kuri uyu wa gatandatu, Donald Trump arasura leta eshatu arizo Florida, North Carolina na Nevada.

Hillary Clinton we araba ari muri leta ya Florida.

Ibipimo bishya by'amajwi birerekana ko Hillary Clinton benshi batekereza ko ashobora gutsinda, ariko rero icyuho hagati ye na Donald Trump gikomeje kugabanuka.

Donald Trump na Hillary Clinton bombi barimo kureshya abemerewe gutora muri leta ya Florida - imwe muri leta bombi bakeneye kugirango batorerwe kuyobora icyo gihugu.

Mu gihe ibipimo byinshi by'amajwi bishyira Hillary Clinton imbere gato, leta ya Florida Donald Trump arayikeneye cyane.

Trump yatangiriye ahitwa Tampa aho yanenze cyane uwo bahanganye kandi yizeza ko azahindura Amerika ikaba igihugu cy'abantu batsinda.

Hillary Clinton ategerewe mu majyepfo ya Florida mbere yo gukomereza i Philadelphia no muri leta ya Pennsylvania.

Abantu bagera kuri miliyoni 37 barangije gutora kare mu buryo bwemewe n'amategeko.

Amatora azaba kuwa kabiri itariki ya 8 za kuno kwezi.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Beyonce, Hillary Clinton na Jay Z

Kuwa gatanu, Hillary Clinton yasozereje umunsi i Cleveland muri leta ya Ohio, mu gitaramo aho yabonetse ari kumwe n'umuririmbyikazi Beyonce n'umugabo we Jay Z.

Icyo gitaramo cyo kwinjiriramo ubuntu cyateguwe n'ikipe ya Hillary Clinton kugirango ishishikarize abirabura b'abanyamerika kwitabira amatora ari benshi.