Boivin Guillome yatsindiye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Boivin Guillome wo mu ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel wegukanye agace ka Kigali-Ngoma
Image caption Boivin Guillome wo mu ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel wegukanye agace ka Kigali-Ngoma

Umunya Canada Boivin Guillome niwe wegukanye agace ka mbere k'amarushanwa mpuzamahanga ya Tour du Rwanda, ubwo abasiganwa bavaga i Kigali berekeza Ngoma mu burasirazuba bw'u Rwanda.

Boivin Guillome yakoresheje amasaha 2, iminota 12 n'amasegonda 35 asiga ku duce tw'amasegonda abanya Eritrea 2 Solomon Zemenfes wabaye uwa kabiri na Okumariam Tesfom wabaye uwa gatatu. Uyu ni nawe wa mbere muri Afrika.

Gusa muri rusange umunyarwanda Areruya Joseph niwe wa mbere kuko ariwe umaze gukoresha ibihe byiza kuva ubwo iri siganwa ryatangiraga ku munsi w'ejo bityo akaba ariwe wambaye umupira w'umuhondo.

Image caption Areruya Joseph wo mu ikipe y'u Rwanda niwe uyoboye isiganwa rya Tour du Rwanda

Umwe mu batoza b'amakipe y'urwanda, Felix Sempoma, yabwiye BBC ko aka gace ari kamwe mu duce twagoye abakinnyi b'u Rwanda.

Ku munsi w'ejo abasiganwa bazerekeza mu mujyi wa Karongi, urugendo rwa Km 124.