Kenya babaze abagabo bashaka guhagarika urubyaro burundu.

Abaganga barimo kubaga umugabo wiyemeje gufunga urubyaro burundu
Image caption Abaganga barimo kubaga umugabo wiyemeje gufunga urubyaro burundu

Muri Kenya uyu munsi bijihije umpunsi mpuzamahanga wo gushishikariza abagabo gufunga urubyaro burundu babaga abagabo ku buntu.

Abagabo bagera kuri 30 bemeye kubagwa ku bushake bwabo.

Birakorerwa kuri Kenya National Theatre mu mujyi wa Nayirobi, icyo gikorwa kirerekanwa kuri televiziyo no kuri 'internet'.

Abadogiteri 5 b'Abanyamerika barafasha abashinzwe ubuvuzi muri Kenya mu kubaga abo bagabo.

Abo bagabo bose bafite imiryango, barumva ko imiryango yabo idakeneye gukomeza kwiyongera.

Ababiteguye baravuga ko bagamije gushishikariza abagabo gufunga urubyaro burundu kugira ngo bibafashe mu kuboneza urubyaro.