Impanuka mu Buhinde: Gari ya moshi yayobye yica benshi hafi ya Kanpur

Abantu benshi mu bagizweho ingaruka n'impanuka bari bai mu mamodoka ari hafi ya moteli yibirinduye akangirika cyane Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abantu benshi mu bagizweho ingaruka n'impanuka bari bai mu mamodoka ari hafi ya moteli yibirinduye akangirika cyane

Polisi iravuga ko abantu 140 bishwe n'impanuka y'imodoka 14 za gari ya moshi zataga inzira mu mujyi wa Uttar Pradesh mu ntara y'amajyaruguru y'Ubuhinde.

Impanuka yabereye ku nzira ya Indore-Parna Express ku Cyumweru saa 03:00 ku isaha yo mu Buhinde (21:30 ku isaha mpuzamasaha GMT) hafi y'umujyi wa Kanpur.

Abatabazi bashoboye gushaka inzira binjira mu modoka za gari ya moshi bakuramo imirambo banatabara abakomeretse.

Hari amakuru y'uko abakomeretse bagera ku 150.

Impamvu yateye impanuka ntisobanutse neza.

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Impanuka ya Gaisal yo mu 1999 yishe abantu 290

Krishna Keshav wari mu rugendo yabwiye BBC ati: "Twabyutse twumva itigita hafi ya saa 3:00 za mugitondo. Amamodoka menshi [ya gari ya moshi] yayobye, buri muntu yaguye mu kantu. Nabonye imirambo myinshi ndetse n'abantu bakomeretse."

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Amakuru aravuga ko abantu benshi mu bagizweho ingaruka n'impanuka bari bai mu mamodoka ari hafi ya moteli yibirinduye akangirika cyane.

Abatabazi bakoreshaga ibimashini biremereye cyane mu kugerageza gutabara abarokotse, bakatagura ibice ku modokari z'iyo gari ya moshi.