Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasabye imbabazi ku ruhare rw'abayoboke muri Jenoside

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
"Ntabwo twigeze twigisha abantu ngo mugende mukore jenoside", Musenyeri Rukamba

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku mugaragaro kubera uruhare muri jenoside, nyuma y'imyaka 22 ishize.

Mu ibaruwa yanditswe n'abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yasomwe nyuma ya misa yo ku Cyumweru, mu Rwanda hose, Kiliziya ivuga ko isaba imbabazi ku bibi byose byakozwe ndetse n'uruhare rwayo mu kubiba urwango rushingiye ku moko.

Mu ibaruwa bagize bati:

"Mutubabarire kubera ibyaha by'urwango mu gihugu ndetse no kugera ku rwego rwo kwanga bagenzi bacu kubera ubwoko bwabo."

Ariko umuvugizi wa Kiliziya akaba na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, yabwiye BBC ko icyo Kiliziya isabira imbabazi ari 'uruhare rw'abakirisitu n'abandi bihaye Imana bijanditse muri jenoside'.

Image caption Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi mu Rwanda

Yatsindagiye ko Kiliziya ubwayo itagize uruhare mu itegurwa cyangwa ishyirwa mu bikorwa rya jenoside.

Yavuze ko ababikoze babigize ku giti cyabo.

Bitandukanye n'inkuru twari twabagejejeho kare, si inshuro ya mbere Kiliziya isaba izi mbabazi.

Mu mwaka wa 2000, ubuyobozi bwa Kiliziya bwasabye imbabazi mu izina ry'abakirisitu. Musenyeri Rukamba akaba yabwiye BBC ko ibaruwa yasomewe abanyagatolika mu gihugu cyose ari, isubiramo ry'ibyakozwe mu myaka 16 ishize. Yongeyeho ko imbabazi zasabwe ku Cyumweru zahuriranye n'umwaka wa Kiliziya witiriwe Yubile y'Impuhwe z'Imana.

Yagize ati:

"Umwaka w'impuhwe z'Imana udufasha kongera gutekereza ku mateka yacu n'uko hari igihe muri iki gihugu abantu babuze impuhwe, abantu bakagirira nabi bagenzi babo baturanye, abavandimwe. Noneho rero twumva y'uko ari byiza muri uyu mwaka w'impuhwe z'Imana kongera gusaba izo imbabazi, tuzisabira abakirisitu bose gatolika bagize uruhare muri iyo jenoside yakorewe Abatutsi."

Abategetsi b'u Rwanda bamye basaba Kiliziya gusaba imbabazi kubera uruhare rwayo bavuga ko rutaziguye muri jenoside, ariko ubuyobozi bwa Kiliziya bwamye butsindagira ko abakirisitu cyangwa abandi bihaye Imana bagize uruhare muri jenoside, babikoze ku giti cyabo.

Musenyeri Rukamba yabwiye BBC ati:

"Twebwe turasaba imbazi nk'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu izina ry'iyo Kiliziya Gatolika ariko ntituzisabira Kiliziya Gatolika kuko atari yo yakoze jenoside. Turazisabira abakirisitu bakoze jenoside."

Nyuma ya jenoside, bamwe mu bihaye Imana batawe muri yombi banamwa n'ibyaha n'inkiko z'u Rwanda ndetse n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ruri i Arusha muri Tanzaniya.