Rwanda: 2 baregwa jenoside barengukijwe

Aba bompi bakuwe muri Hollande baregwa jenoside
Image caption (Ibubanfu)Jean Claude Iyamuremye, na Jean Baptiste Mugimba (iburyo)

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bakurikiranyweho uruhare muri jenoside bashinjwa kuba barakoreye ahatandukanye mu mujyi wa Kigali

Bombi bahakana ibyaha bashinjwa mu gihe ubushinjacyaha bwo bubasabira iminsi 30 y'igifungo kugira ngo bukomeze iperereza.

Abaregwa bagejejwe mu rukiko bombi bambaye amakositimu y'umukara, buri wese yambaye amapingu akikijwe n'abapolisi benshi.

Jean Baptiste Mugimba wahamagawe bwa mbere ni umugabo w'imyaka 60.

Akurikiranyweho ibyaha 7 birimo jenoside no kurema umutwe w'abagizi ba nabi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yari afite ijambo rikomeye kandi ko ari ryo yitwaje akora ibyaha akurikiranyweho.

Mugimba ngo yari umunyamabanga mukuru w'ishyaka CDR-ryakunze kuregwa kutihanganira abatutsi.

Bimwe mu byaha aregwa ngo yabikoreye mu gace ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali mu rusisiro rwari rutuwemo n'abakozi ba Banki Nkuru y'igihugu yakoreraga.

Ubushinjacyaha bwareze Mugimba inama buvuga ko yakoresheje ku itariki ya 8 z'ukwezi kwa igakorerwamo urutonde rw'abatutsi bagombaga kwicwa.

Muri iyi nama kandi, Mugimba ngo yatanze imbunda mu baturage zakoreshejwe mu kwica abatutsi.

Image caption Jean Baptiste Mugimba

Mu ijwi rituje, Mugimba yavuze ko yababajwe cyane n'icyo yise amahano yabaye mu Rwanda kandi asaba ko ababikoze bose bahanwa by'intangarugero.

Yavuze ariko ko hari abitwaza uburemere bw'iki cyaha bakabeshyera abandi agasaba ko ubikoze nawe akwiye gukurikiranwa.

Yemeye ko yari umunyamabanga w'ishyaka CDR ariko ahakana ibyaha aregwa.banyarwanda babiri baherutse koherezwa n'igihugu cy'U Buholandi bagejejwe bwa mbere imbere y'urukiko basabirwa gufungwa by'agateganyo.

Jean Claude Iyamuremye wari ufite imyaka isaga gato 18 mu gihe cya jenoside nawe yarezwe ibyaha 6 bidatandukanye cyane n'ibya Mugimba.

Yarezwe ko ari mu mutwe w'interahamwe yagabye ibitero byahitanye abatutsi benshi mu ishuri rya ETO Kicukiro aho yari natuye.

Yemeye ko yatwaye abatutsi mu modoka abajyanye mu kigo cya ETO aho biciwe ariko ngo yari abahungishije bitandukanye n'ibivugwa n'abatangabuhamya ko yabaga abajyanye kwicwa.

Mugimba na Iyamburemye bagejejwe mu Rwanda ku itariki ya 12 z'uku kwezi bavuye mu gihugu cya Canada, kuri uyu wa gatatu bakaba ari bwo bamenye niba bakomeza gukurikiranwa bafunze.