Arashaka kugenda Km 547 n'amaguru mu butita!

Kizito avuga ko agamije kwerekana uburemere bw;ikibazo cy'ihungabana Uwufise ububasha kw’isanamu Kizito Musabimana
Image caption Kizito avuga ko agamije kwerekana uburemere bw;ikibazo cy'ihungabana

Kizito Musabimana, kuri uyu wa Kane, aratangira urugendo n'amaguru rw'ibirometero birenga 500 kuva mu mujyi wa Toronto kugera i Montreal.

Musabimana ufite ubwenegihugu bw'Umunyarwanda, avuga ko icyo agamije muri uru rugendo ari ari ugukangurira abantu gufasha abahura n'ihungabana batewe n'intambara.

Mbere gato yo gutan urwo rugendo, Bwana Musabimana yabwiye BBC ko icyo gitekerezo cyamujemo

"Jyewe mama wanjye yari Umutitsi, papa yari Umuhutu. Mu ntambara [famillle yanjye] umuryango wanjye wo kwa mama abesnhi bitabye Imana; barabishe....Nari mfite imyaka 11. Ni ibintu nanyuzemo maze kuva mu Rwanda naragiye sinshake kongera kubitekereza...ariko uko nshatse kubyiyibabagiza ariko bigenda binkuriraho binteza n'ibindi bibazo byinshi mu bundi buzima."

Musabimana avuga ko azagenda Km 547 mu minsi 12. Akaba ateganya kugenda Km 45 buri munsi.

Uwufise ububasha kw’isanamu Kizito Musabimana
Image caption Kizito Musabimana yatangiriye urugendo mu mujyi wa Toronto

Asobanura ko yashatse kwerekana ko bishoboka kunyura mu bibazo biremereye by'ubuzima ariko ukabirenga. yagize ati

"Ibi bintu iyo umuntu abinyuzemo biraremereye kandi birakomeye."

Yongeyeho ati:

"Niba hari umuntu n'umwe nafasha kugira ngo abivemo nk'uko nabivuyemo, byonyine birahagije."

N'ubwo iki gikorwa kigoye, Musabyimana avuga ko yagihisemo yabitekerejeho cyane.

"Ni ikintu ngomba kurangiza. Ubona ko a ari harehare ariko jye nagifashe ngishaka kuko navugaga nti reka mfate ikintu kiremereye gikomeye nk'ibyo nanyuzemo muri iyi myaka ishize [biriya byo gukira mu mutwe]...ikintu kizanyaka ingufu kugikora".

Avuga ko ashaka kwereka Abanyarwanda bose n'abanyamahanga ko kuganira ku bibazo by'ihungabana ari ngombwa.

Ni urugendo agiye gukora mu gihe cy'imbeho ikomeye cyane. Ariko avuga ko yabyiteguye.

"Ni nka biriya byo gukora ibintu byo gusenga. Jye nashatse ikintu kimnfasha. Ikintu nkora cyane kimfasha ni ukugenda n'amaguru. Hari igihe buri munsi mba nakoze amasaha abiri nkagenda".

Asobanura kandi ko bimufasha gutekereza neza.

Musabimana avuga ko azakora urugendo ari wenyine, ariko azafashwa n'ihuriro ry'Abanyarwanda baba muri Canada.