Umwami Charles Mumbere imbere y'urukiko

Umwami Charles Mumbere
Image caption Umwami Charles Mumbere ashinjwa gushyigikira umutwe ushaka kwivana ku gihugu.

Umwami gakondo wo muri Uganda yagejejwe imbere y'urukiko ashinjwa gushyigikira umutwe w'abarwanyi ushaka kwivana ku gihugu.

Charles Mumbere ashinjwa ubwicanyi nyuma y'ikozanyaho mu mpera z'icyumweru gishize hagati y'abashinjwe umutekano n'abarinzi b'ingoro ye iri Rwenzururu mu burengerazuba bwa Uganda.

Amashyirahmwe y'uburenganzira bw'ikiremuntu ashinja leta guhohotera abantu muri iryo kozanyaho, ariko yo irabikanana.

Imiryano irengera ikiremwamuntu yahamagariye abategetsi ba Uganda kwamagana no kujyana mu nkiko uwo ariwe wese mu basirikare bayo bijanditse mu bikorwa byahohoteye ikiremwamuntu mu gihe k'ibikorwa bya gisirikare byabereye mu bwami bwa Rwenzururu.

Leta ivuga ko abantu 62 bishwe ubwo yarwanyaga agatsiko kitwaje intwaro gashyigikiwe n'umwami Charles Mumbere.

Kuri ubu uyu mwami arafunze ariko ibyegera bye bikaba bivuga ko ntaho ahuriye n'ibyabaye.

Amnesty International ivuga ko yatewe ubwoba n'amashusho y'abantu bishwe barashwe mu gihe cy'ubu bushyamirane imirambo yabo ikajugunywa.

Leta ariko ihakana ibi birego.