Urwanda rwatangije iperereza ku bafaransa 20

Imodoka y'abasirikare b'abafaransa Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Ubushinjacyaha bw'U Rwanda buratangaza ko bwatangije iperereza ku basirikare bakuru 20 b'U Bufransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakozwe mu Rwanda mu 1994.

Aba basirikare barimo n'uwari ukuriye umutwe woherejwe mu cyiswe " Zone Turquoise" Jenerali Jean Claude Lafourcade baregwa gufasha imitwe yagize uruhare mu bwicanyi ndetse bamwe muri bo ngo bakaba bakurikiranyweho ku buryo butaziguye ibikorwa byahutaje abatutsi.

Ubushinjacyaha bw'U Rwanda buvuga ko bwamaze kumenyesha iki cyemezo inzego z'U Bufransa kandi ko bwizeye ko zizemera kubufasha.

Itangazo ryasohowe n'ubushinjacyaha bukuru nta byinshi ryavuze cyangwa se ngo rigaragaze amazina y'abo bashakishwa.

Gusa Komisiyyo yo kurwanya jenoside yo yari iherutse gutangaza amazina y'abasirikare 20 yemezaga ko bagize uruhare muri jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko iri perereza ryatangiwe rizamenya niba aba bakekwa baregwa mu nkiko ku mugaragaro.

Muri rusange ibyaha baregwa birimo ibikorwa by'iyicarubozo kuri bamwe, gushinga za bariyeri zaguyeho abatutsi benshi ku bandi ndetse hakaba n'abaregwa ko batoje imitwe y'interahamwe.

Ntibyoroshye kumenya aho iki kibazo kizagarukira ariko biraboneka ko kigiye kubyara ubushyamirane bushya hagati y'ibihugu byombi byakunze kurebana ay'ingwe.

Mu minsi ishize ubutabera bw'U Bufransa bwavuze ko bugiye kongera kubura iperereza ku waba yarahanuye indege yahitanye perezida Habyarimana mu myaka 22 ishize.

Ibi byarakaje cyane abategetsi b'U Rwanda. Ku isonga Perezida Kagame yavuze ko iyi ari intambara yindi U Bufransa bubyukije kandi ko yiteguye kuyirwana.

Mu buryo butandukanye abandi bategetsi bakuru na bo bari bikomye igihugu cy'U Bufransa ndetse bamwe bavuga ko U Rwanda rwatera intambwe yo kubujyana mu nkiko kubera uruhare muri jenoside.

Nyuma yo gufunga ibiro bihagarariye u Bufransa mu Rwanda mu mwaka wa 2006, ibintu byari byabaye nk'ibisubiye mu buryo nyuma y'imyaka 4 ubwo umukuru w'iki gihugu Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda.

Gusa ntiyasabye imbabazi nk'uko byifuzwaga na bamwe cyakora yavuze ko U Bufransa bukwiye gutangira gutekereza ku makosa yise aya politiki igihugu cye cyakoze mu bihe byashize nubwo ateruye ngo avuge ayo ari yo.