Ambasade ya baringa ya Amerika muri Ghana yafunzwe

Uwufise ububasha kw’isanamu STATE DEPARTMENT
Image caption Iyi nyubako itukura umuntu ahagaze imbere niyo yari ambasade ya baringa ya Amerika (ibumoso) naho iburyo ni ifoto ya ambasade ya Amerika nyayo muri Ghana.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika iravuga ko yafunze ambasade ya baringa yiyitaga iya Amerika mu gihugu cya Ghana.

Amerika ivuga ko byakorwaga n'umunya Ghana afashijwe n'imitwe ikora ibikorwa by'urugomo yo muri Turikiya n'umucamanza wo muri Ghana.

Abo banyamanga bajyaga gushakisha mu duce twitaruye twa Afurika y'uburengerazuba abantu bifuza impushya zo kwinjira muri Amerika bita visa maze bakabazana mu murwa mukuru wa Ghana, Accra.

Ibiro byabo byari biriho ibendera rya Amerika birimo n'ifoto ya Perezida Obama mu gihe abanya Turikiya babaga bicayemo biyita abakozi ba ambasade.

Bacaga amadolari 6000 kuri visa.

Ntabwo bizwi niba izo visa nyazo zo kujya muri Amerika zabonetse mu buryo bw'amanyanga zarigeze zikoresha na rimwe mu kujya muri Amerika.

Uwufise ububasha kw’isanamu State Department
Image caption Iyo ambasade ya baringa ngo yari imaze igihe kirekire ikora

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ivuga ko abo bari muri ayo manyanga bahaga amafaranga abategetsi kugirango batagira icyo babakoraho no kugirango babone inyandiko zidafite icyanditseho.

Abantu benshi bakekwa batawe muri yombi.