Abakobwa ba Chibok babohowe ntibemerewe kujya iwabo, byavuzwe n'imiryango yabo muri Nijeriya

Glory Dama, yahaye impano yo gushima guverineri Kashim Shettima
Image caption Glory Dama, yahaye impano yo gushima guverineri Kashim Shettima

Imiryango y'abana b'abakobwa b'i Chibok muri Nijeriya barekuwe n'umutwe wa Boko Haram iravuga kjo bacunzwe bya hafi kandi batemerewe kujya iwabo kwizihiza Noheli.

Ababyeyi barinubira ukuntu igikorwa cyo kubasura ku munsi wa Noheli cyagenze.

Baravuga ko abo bakobwa bashyizwe mu nzu y'umunyapolitiki kandi ntibemerewe gusubira iwabo cyangwa se kujya gusenga kuri Noheli.

Abo bakobwa kuva batabarwa baba ahantu h'ibianga.

Abakobwa bajyaywe mu nzu bagombaga guhuriramo n'imiryango yabo ariko ntibari bemerewe kujya mu ngo z'ababyeyi babo.

Umwe mu babyeyi yagize ati:

"Sinumva ukuntu umukobwa wanjye yaje hafi y'inzu ariko akaba atabasha kuza mu rugo."

"Ntacyo bimaze kubazana i Chibok kugira ngo bafungirwe mu yindi gereza gusa. Ntibashoboye no kujya mu misa kuri Noheli."

Image caption Bamwe mu bakobwa 21 bafotowe nyuma gato yo kubohorwa mu kwa Cumi
Image caption Aba bangavu baba mu nzu y'ibanga mu murwa mukuur Abuja

Umugabo umwe yavuze ko abashinzwe umutekano basibye amafoto yose yari yafotoye umukobwa we.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty AFP
Image caption Abakobwa bafotowe ,uri 2014, nyuma gato yo gufatwa bugwate

Itangazo ryavuye mu biro bya guverineri Kashim Shettima ryemeye ko "abasirikare bitwaje intwaro baherekeje abakobwa 21 babajyanye i Chibok kandi ko bagomba kuguma babacunze cyane mu bihe bya Noheli".

Muri icyi cyumweru umwe mu kakobwa yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko byari nk'igitangaza kuba ari iwabo kandi ko yiteguye kujya mu rusengero kuri Noheli.

Yagize ati:

"Sinari nzi ko nari kugaruka (iwacu). Nari narataye icyizere cyo gusubira mu rugo".

Ku bakobwa 276 b'abanyeshuri bafashwe bugwate, 197 baracyaburiwe irengero, kandi ibiganiro byo kubabohora birakomeje.