Istanbul: igitero ku nzu y'urubyiniriro cyahitanye 39

Imbere yaho icyo gitero cyabereye Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Icyo gitero cyagabwe ku nzu y'urubyiniriro ikunzwe cyane.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Turikiya aravuga ko abantu 39 barimo abanyamahanga byibura 15 aribo bizwi ko baguye mu gitero cyagabwe ku nzu y'urubyiniriro mu mujyi wa Istanbul.

Suleyman Soylu yongeyeho ko abandi bantu mirongo itandatu n'icyenda barimo kuvurirwa mu bitaro kandi ko igipolisi gikomeje guhiga umugabo witwaje imbunda wagabye icyo gitero.

Amashusho ya televiziyo yerekanye umugabo witwaje imbunda arimo arasa igihe yinjiraga mu nzu y'urubyiniriro ya Reina mu gace ka Ortakoy kiganjemo cyane abifite n'abamukerarugendo.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abantu byibura 69 bakomerekeye muri icyo gitero.

Ababonye icyo gitero kiba baravuga ko uwo mugabo yarasaga atarobanuye igihe abantu bari muri iyo nzu barimo bizihiza itangira ry'umwaka mushya.

Abantu bamwe batarutse bagwa mu mazi y'inyanja kubera ubwoba muri icyo gitero ariko rero batabawe.

Igipolisi gikomeje guhiga uwo mugabo.

Icyo gitero amahanga yacyamaganye yivuye inyuma.

Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan yavuze ko icyo gitero cyari kigamije kuzana akajagari mu gihugu.

Abandi bacyamaganiye kure ni Perezida w'Uburusiya Vladmir Putin, ibiro by'umukuru w'igihugu wa Amerika n'umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko wasabye abantu kurwanya urugomo ngo rutuma isi itwikirwa n'ubwoba no gukuka umutima.