Uburenganzira bwo kudasubiza emails z'akazi

Iryo tegeko ryashyizweho mu kwezi kwa gatanu. Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Iryo tegeko ryashyizweho mu kwezi kwa gatanu.

Mu Bufaransa hatangiye gukurikizwa itegeko riha uburenganzira abakozi bwo kwanga gusoma no gusubiza email zirimo ubutumwa bw'akazi igihe batari ku kazi.

Ibigo bifite abakozi barenga mirongo itanu bisabwa kugirana amasezerano n'abo bakozi y'ukuntu impande zombi zigomba kubyitwaramo neza.

Gutyo hakajyaho amasaha abakozi batagomba kwohereza cyangwa gusubiza ubutumwa bwe email.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Hari ibigo byagerageje kubuza abakozi babyo kudasoma no gusubiza emails z'akazi bari mu biruhuko.

Abashyigikiye iryo tegeko rishya bavuga ko abakozi basabwa gusoma no gusubiza ubutumwa bwa email z'akazi batakariho batabyishyurwa neza.

Bongeraho kandi ko ubu buryo bwo gukora bibangamira ubuzima bw'abo bakozi bukabazanira nk'ibibazo byo kudasinzira, umunaniro ukabije n'imibanire mibi n'abo mu miryango yabo.

Hari ibigo byagerageje kubuza abakozi babyo kudasoma no gusubiza emails z'akazi bari mu biruhuko.

Nk'urugero muri 2014, ikigo gikora imodoka cyo mu Budage Daimler cyashyiriyeho abakozi bacyo uburyo bakoresha babishatse butuma emails bohererezwa batari ku kazi zihita zisibwa.