Polisi yo muri Cologne 'yari ifite ishingiro kwibanda' ku bantu bo muri Afurika y'Amajyaruguru' ku mwaka mushya

Polisi yari yohereje abashinzwe umutekano benshi mu bice biri hafi ya gari ya moshi i Cologne Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Polisi yari yohereje abashinzwe umutekano benshi mu bice biri hafi ya gari ya moshi i Cologne

Polisi y'Ubudage yavuze ko yari iri mu kuri guhata ibibazo abagabo bafite inkomoko muri Afurika y'Amajyaruguru ku munsi ubanziriza Umwaka Mushya, baba mu mujyi wa Cologne, yamagana amakuru avuga ko ari ivanguraruhu.

Umubare w'abapolisi warongerewe kandi Abanyafurika y'Amajyaruguru baribasiwe nyuma y'ibirego byo gufata abagore ku ngufu biranze umwaka ushize.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi yavuze ko abagabo bagera kuri 650 bagenzuwe kubera ko bamwe barimo bitwara ku buryo burimo urugomo.

Bamwe mu banyapolitike babinenze.

Umwaka ushize, polisi yakiriye ibirego by'abagore b'Abadagekazi bavugaga ko ku munsi ubanziriza umwaka mushya, bibwe cyangwa bagafatwa ku ngufu n'abagabo ahanini bafite inkomoko muri Afurika y'Amajyaruguru cyangwa b'Abarabu.

Byinshi muri ibyo bikorwa byabereye mu nkengero za gari ya moshi nini muri Cologne iri hafi ya katedarali.

Ku Cyumweru, umuyobozi wa polisi, Juergen Mathies, yagize ati:

"Muri rusange twagenzuye imyirondoro y'abantu 650 bose, dukurikije igenzura rya polisi, hafi 98 cyangwa 99% hafi ya bose bafite inkomoko muri Afurika y'Amajyaruguru."

Yavuze ko ibibazo byinshi byahaswe abakomoka muri Afurika y'Amajyaruguru byakozwe "kubera ko twabonye imyitwarire y'urugomo muri bamwe muri bo".

Muri iryo joro, umubare wa polisi warongerewe ujya ku 1.700 mu birori byaberaga i Cologne ndetse ibishashi by'umuriro byatswa mu birori bizwi nka"fireworks" byarabujijwe hafi ya katedarali.

Umunyamakuru ukorera televiziyo ya Tagesschau mu Budage yavuze ko umutekano wari wakajijwe ku buryo umwuka wari uhari utari umeze nk'uwibirori.

Nyuma y'ibitero by'umwaka ushize, bamwe mu bakekwa batawe muri yombi. Benshi bitwikiriye ijoro bihisha mu bandi.

Uwufise ububasha kw’isanamu NRW police
Image caption Ifoto ya polisi iriho amagambo agira ati: "Kugenzura aba Nafris kuri sitasiyo ya gari ya moshi nkuru"

Bwana Mathies yasabye imbabazi kubera ubutumwa bwanyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ya polisi busa n'ubwerekeye "Nafris"- impine mu mvuyo ya polisi ishatse kuvuga ngo North African Offenders" (Abanyabyaha bo muri Afurik y'Amajyaruguru).

Ishyaka ya politike Linker n'umuyobozi wa Greens Simone Peter bamaganye imvugo "Nafris" ko itesha agaciro".

Madamu Peter yavuze ko umubare w'abapolisi wajyanwe mu mihanda wakumiriye ibyaha bishingiye ku gitsina.

Ariko yongeraho ati:

"Hari akabazo ku myitwarire ndetse kandi ishingiye no mu buryo bw'amategeko igihe abantu 1.000 bagenzurwa ndetse rimwe na rimwe bakanatabwa muri yombi kubera uko basa."