Nigeriya guhemba abakene nyakujya

Perezida Muhammadu Buhari Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Perezida Muhammadu Buhari

Leta ya Nigeriya yatangije gahunda yo guhemba buri kwezi abakene nyakujya n'abandi bantu bafite ibibazo by'ubuzima bagera kuri miliyoni imwe.

Mu ntangiriro, buri muntu azajya ahembwa amafaranga yo muri icyo gihugu- Naira- ibihumbi 5 angana n'amadolari 16 buri kwezi.

Iyo gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu ntara 6 muri 36 zigihe icyo gihugu.

Mbere yuko atorwa muri 2015, Perezida Muhammadu Buhari yiyemeje kurwanya ubukene na ruswa.

Hari impungenge kuri iyo gahunda kubera ko icyo gihugu kidafite uburyo bwo kumenya umubare nyawo w'abaturage.

Ubundi Nigeriya ituwe n'abantu bagera kuri miliyoni 179.