Uburyo bushya mu gutanga amashanyarazi mu Rwanda

Urusinga rw'umuriro w'amashanyarazi

Leta y'u Rwanda yatangije uburyo bushya bwo gutanga umuriro w'amashanyarazi ku baturage b'amikoro make batoroherwa no kwishyura ibiciro byari biriho.

Iki cyemezo kije nyuma y'umugambi wari watangijwe wo kugeza amashanyarazi ku baturage benshi hatitawe ku mikoro yabo. Hari abagezwagaho insinga z'amashanyarazi ariko imyaka myinshi igahita batarashobora kuyakoresha kubera ko badashoboye kuyagura.

Akarere ka Rwamagana kari mu burasirazuba bw'igihugu ni agace karimo umujyi ariko nanone kakagira igice kinini cy'icyaro kirangwa ahanini n'intoki. Aka ni kamwe mu twatangiriwemo umushinga wo kugeza amashanyarazi kuri benshi hatarebwe cyane amikoro bafite.

Menshi mu mazu yometseho utwuma twa cash power abandi bita mubazi ndetse n'insinga z'amashanyarazi. Gusa hari abaturage basa n'abataramenye ko iri terambere ryaje.

Ikibazo cyabaye ingorabahizi ni ifatabuguzi ritangwa kugira ngo umuntu ahabwe amashanyarazi ryishyuzwaga ibihumbi mirongo itanu na bitandatu by'amafaranga y'u Rwanda. Aya yiyongeraho agurwa umuriro ukoreshwa mu rugo hashingiwe ku bushobozi bwa buri muntu. Aya na yo atangwa mbere yuko umuntu ahabwa urugero runaka rw'ingufu yaguze.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EUCL na cyo kivuga ko cyasanze bitoroshye ku baturage kubonera rimwe aya mafaranga.

Bwana Jean Claude Kalisa uyobora iki kigo avuga ko bamaze kubona umuti w'iki kibazo, nk'urugero k'uwuguze umuriro w'amafaranga 500, agahabwa umuriro w'amafaranga 250, hanyuma 250 asigaye akaba ay'ifatabuguzi.

Image caption Menshi mu mazu yometseho utwuma twa cash power

Nkuko byari byatangajwe na Leta y'u Rwanda, uyu mwaka wagombaga kurangira amashanyarazi amaze kugezwa ku gice kingana na 70% by'abatuye igihugu cyose.

Kugeza ubu ariko umubare w'abafite ingufu z'amashanyarazi ngo nturarenga urugero rwa 30% nkuko bitangazwa n'abashinzwe ingufu z'amashanyarazi.

Uretse ubu buryo bwo kwishyuza bwavuguruwe, hamaze gufatwa n'ikindi cyemezo cyo kugurisha ku mafaranga makeya ingufu z'amashanyarazi ku baturage bakoresha ingufu nkeya ari na bo biganjemo abakene.

Ku muturage utarenza Kilowatt 15 ku kwezi azajya yishyura amafaranga 80 kuri Kilowatt 1 mu gihe ku bandi igiciro cya Kilowatt ari amafaranga 180.