Umugore ashobora kuba arusha ibiro abandi bose kw'isi agiye kuvurirwa mu Buhinde

Eman Ahmed Abd El Aty ashobora kuba ari we mugore ufite ibiro byinshi kurusha abandi kw'isi Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Eman Ahmed Abd El Aty ashobora kuba ari we mugore ufite ibiro byinshi kurusha abandi kw'isi

Eman Ahmed Abd El Aty, umugore ushobora kuba ari we arusha ibiro abandi bose kw'isi, yitezwe mu Buhindi aho agiye kuvurirwa.

Abd El Aty w'imyaka 36 yitezwe mu Buhinde mu mpera za kuno kwezi kwa mbere, umuryango we ukavuga ko amaze imyaka 25 adashobora kuva mu rugo.

Umuryango we niwo utanga ibiro bye ugereranyije, ukavuga ko ashobora kuba afite ibigera kuri 500.

Nibyemezwa azaba ariwe mugore urusha abandi ibiro ku isi uriho, kubera ubu umuhigo uriho wa Guinness ufitwe na Pauline Potter wo muri Amerika, muri 2010 yapimaga ibiro 292.

Abd El Aty azavurwa n'itsinda ry'abaganga bayobowe n'umuganga w'umuhanga mu kubaga witwa Dr Muffazal Lakdawala.

Kubera ko adashobora gukoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi, azagera i Mumbai mu ndege izakodeshwa, aherekejwe n'umuvandimwe we usanzwe amwitaho.

Ariko azabanza agabanye ibiro bye gatoya kugirango bazabashe kumubaga.

Igikorwa kitoroshye

Hari amakuru avuga ko aho azavurirwa hazatwara amafaranga angana n'amadolari hafi ibihumbi 300 yo kuhubaka, kandi ngo hazaba huzuye mu mpera za kuno kwezi.

Umuryango we uvuga ko Abd El Aty yavukanye ibiro 5 maze abaganga bemeza ko afite indwara yo kubyimba ingingo.

Ku myaka 11 ibiro bye byari bimaze kwiyongera cyane ku buryo yarwaye indwara ituma amaraso adatembera neza mu bwonko maze bituma atongera kuva mu gitanda.