Umwami Kigeli yatabarijwe i Mwima-Nyanza mu Rwanda

Umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa ugeze i Nyanza
Image caption Umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa ugeze i Nyanza

Mu Rwanda hari kuba umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa nyuma yo gutangira muri Leta zunze ubumwe z'America mu kwezi kw'icumi kw'umwaka uheze .

Imihango irabera I Nyanza hafatwa nk'igicumbi cy'ubwami , aha hakaba ari na ho hashyinguwe Umwami Mutara III Rudahigwa mukuru w'uyu Kigeli V.

Iyi mihango irasa n'iyitabiriwe cyane n'abagize Umuryangon w'Umwami ndetse n'abaturage basanzwe.

Uruhande rw'ubutegetsi rwo n'ubu ntirugaragara cyane muri iyi mihango.Guverinoma yohereje Ministri ushinzwe Siporo n'Umuco, Madame UWACU Julienne nk'intumwa ihagarariye Leta y'U Rwanda .

Image caption Umwami Kigeli V yatanze mu kwezi kw'icumi kw'umwaka uheze

Abandi bategetsi bose bitabiriye Umuhango w'amasengesho yo gusabira igihugu aba yanitabiriwe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame, ari kubera i Kigali.

Umwami Kigeli ashyinguwe mu gihe hacyumvikana impaka nyinshi mu muryango we.Hari abatari bifuje ko atabarizwa muri Leta Zunze ubumwe z'America na ho abandi basaba ko yatabarizwa mu Rwanda.

Aba ni na bo baje gutsinda nyuma y'urubanza rwabereye muri Virginia.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba hari Umwami umusimbura uza gutangarizwa mu muhango wo kumusezera.

Image caption Bamwe mubagize umuryango w'ubwami bitavye uwo muhango

Mu minsi ishize uwari Umujyanama we Bonoface Banzige yatangaje ko himitswe Yuhi VI Bushayija ariko uruhande rw'abari mu Rwanda rwo rumwamaganira kure.

Kuri ubu abari I Nyanza bategereje kureba ikiza gukurikira ishyingurwa rya Kigeli v.

N'ubwo butabivuze ku mugaragaro, ubutegetsi bw'U Rwanda bwo busa n'ubudashyigikiye iyimikwa ry'Umwami mushya kuko igihugu cyasezeye ku butegetsi bwa cyami kimaze kuba Republika .