Kenya kugenzura telefoni ngendanwa

  • 17 Ukwa kabiri 2017
Abakoresha telefoni ngendanwa muri Kenya Uwufise ububasha kw’isanamu TOM Spender
Image caption Abakoresha telefoni ngendanwa muri Kenya

Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Kenya cyamenyesheje ibigo bishinzwe telefoni ngendanwa ko cyifuza gukurikirana telefoni z'abaguzi babyo.

Ibyo bizatuma gishobora gukirikirana telefoni zahamagaye, ubutumwa bugufi, n'amakuru yo guhererekanya amafaranga.

Iryo tegeko rizareba abantu barenga miyoni 30 bakoresha telefoni ngendanwa muri Kenya.

Abayobozi baravuga ko icyo gikorwa kizatangira kubahirizwa mu cyumweru gitaha.

Abategetsi baravuga ko iryo tegeko rigamije no gukurikirana telefoni z'inyiganano ariko mu binyamakuru byo muri icyo gihugu hatanzwe ibitekerezo bikinenga cyane.