Umuhuza mu kibazo c'Abarundi yifuza inama yihuta ya EAC

Benjamin Mkapa
Image caption Benjamin Mkapa, afasha Abarundi mu biganiro

Nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi ine bibera Arusha, umuhuza mu kibazo c'Abarundi, Benjamin William Mkapa, yifuza gutumako ikitaraganya inama y'abakuru b' ibihugu by'akarere ka EAC.

Bwana Mkapa wahoze ari umukuru w'igihugu cya Tanzania, yifuza inama y'ikitaraganya y'abakuru b'ibihugu bya EAC kugira ngo barebe ukuntu bakuraho inzitizi zituma ibiganiro bitihuta ngo bigere ku mwanzuro vuba na bwangu.

Ubwo yasozaga inama yari imaze iminsi ine ihuza abanyapolitiki b'Abarundi bakomoka mu mirwi n'imigambwe inyuranye, Mkapa yavuze ko agiye kwihutira kubonana n'umuhuza Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Ngo yifuza kubonana ndetse n'uyoboye Inama nkuru y'abakuru b'Umuryango wa Afrika y'iburasirazuba muri iki gihe, Perezida wa Tanzania Joseph Pombe Magufuli, kugira ngo baterane ikitaraganya kubera izo mpamvu.

N'ubwo Benjamin Mkapa, mu ijambo risoza atavuze izo ngorane, haracyari ikibazo cya Leta y'Uburundi idashaka kwicarana n'intumwa z'urunani CNARED ishinja gushaka guhirika ubutegetsi no kushishikariza imigumuko yo mu mwaka 2015 yatumye hameneka amaraso mu Burundi n'abantu benshi bagahunga igihugu.

Icyo kibazo cya Leta kutitabira ibiganiro kiri ku ngingo zigera ku icumi mu cyegeranyo Umufasha mu biganiro yasanze mu byifuzo yagejwejweho n'imirwi inyuranye yari yashyizeho mbere y'uko iki cyiciro cy'ibiganiro gitangira.

Muri icyo cyegeranyo nk'uko Umuhuza abivuga, ngo yasanze hafi ya bose bumvikana ku ngingo zigiye kugibwaho impaka, yakubiye mu bice bine:

1. Ibibazo bya politiki;

2. Ibibazo bijyanye n'itegeko shingiro, inteko nshingamateka n'itegurwa ry'amatora;

3. Ibibazo bijyanye n'ubutunzi, imibereho myiza y'abanyagihugu;

4. Ibibazo by'umutekano.

Umufasha mu biganiro yavuze ko mu byifuzo bamugejejeho ku ngingo yari yabahaye gusuzuma, yasanze hari byinshi Abarundi bavugaho rumwe, cyane cyane kugendera ku nkingi zikubiye mu Masezerano y'amahoro ya Arusha, ukwikukira n'ubusugire bw'igihugu.

Bose kandi baramagana ibyo gukoresha ingufu n'ubwicanyi, bose bakaba bifuza ko ibintu bikemurwa mu nzira y'ibiganiro.

Inama yatumiwemo abanyapolitiki bonyine, uhereye ku bahoze ari abakuru b'ibihugu, umuhuza hagati mu gihugu, abakuru b'imigambwe ikorera mu gihugu n'ikorera hanze, abanyapolitiki b'inararibonye, kimwe n'intumwa z'Urunani CNARED n'ubwo zo zitagiye mu nama rusange yahurije abandi bose hamwe.

Image caption Leta yemenyesheje ko itifuza kwicarana n'abo muri CNARED irega ivyaha

Ubwo Bwana Evariste Ndayishimiye, umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD umugambwe uri ku butegetsi avuga ko batashoboraga kwemera kwicarana n'abo muri CNARED bari bayobowe na Jean Minani.

Jean Minani we aravuga ko ntacyo bari kujya gukora muri iyo nama y'imigambwe, kuko uwo bakeneye guhura nawe, ari Leta ya Pierre Nkurunziza kuko ariyo bafitanye ibibazo nayo.

Muri iki cyiciro hari hanatumiwe Uhagagarariye ONU Jamal Benomar nawe Leta y'Uburundi itashakaga kwicara nawe.

Hari kandi intumwa z'umuryango w'Ubulaya, n'izo Umuryango w'Afrika.