Umusirikare wa Isiraheli yakatiwe amezi 18

Elor Azaria Uwufise ububasha kw’isanamu EPA

Umusirikare wo muri Israheli wishe umunyapalesitina wari wakomeretse amaze kugaba igitero yakatiwe gufungwa amezi 18.

Elor Azaria urukiko rwa gisirikare rwamuhamije icyaha cyo kwica atabigambiriye umugabo wari uryamye hasi yakomeretse cyane ku buryo yasaga nk'uwapfuye.

Nyuma uwo musirikare yabwiye bagenzi be ko uwo munyapalesitina yagombaga gupfa.

Uru rubanza rwakuruye impaka zikomeye cyane mu banya Isiraheli.

Hari bamwe bafata uyu musirikare nk'umwicanyi ariko hari n'abandi bamugirira impuhwe bavuga ko yari umusore ukinjira mu gisirikare maze amaze kubona mugenzi we atewe icyuma abona nko nta kundi yari kubigenza.