Dr Leopard Munyakazi yitabye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga

Image caption Dr Leopard Munyakazi mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga

Bwa mbere mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Dr Munyakazi uregwa ibyaha byo gutegura jenoside yabwiye umucamanza ko hakiri kare kugira ngo yemere icyo yita ibiganiro ku mwirondoro avuga ko atari uwe.

Urubanza rwamaze ihihe gito kandi rwarimo impaka hagati y'uregwa, n'ubushinjacyaha.

Yitabye urukiko kandi adafite umwunganizi avuga ko yari yagenewe n'ubushinjacyaha ku mpamvu nawe avuga ko atazi.

Yavuze ko umunyamategeko yifashishije atari uwo kumwunganira ahubwo ari nk'umufasha mu by'amategeko yitabaje ariko yemera.

Yagaragazaga ko hari ingingo zibangamiye imigendekere y'urubanza, zirimo no kumenya neza imyirondoro y'abamuburanisha.

Cyakora yavugaga ko mu bigize umwirondoro we, yemera gusa amazina ye n'ay'ababyeyi.

Yabwiye urukiko kandi ko kuba mu cyumba cy'iburanisha hatarimo nibura kimwe mu birango bya Repubilika y' u Rwanda, nk'icy'ubutabera, ibendera ry'igihugu cyangwa ifoto ya Perezida wa Republika ngo atapfa kwemera ko aho aburanira ari mu rukiko.

Ku ruhande rw'Ubushinjacyaha, bwahamyaga ko umwirondoro bwatanze ari uwa Dr Munyakazi n'ubwo ngo haba harabayeho kwibeshya ku matariki y'amavuko.

We akavuga ko adashobora kuvugira imbere y'urukiko umwirondoro yemera, ko byakorwa hifashishijwe ibitabo by'irangamimerere mu Rwanda kandi bigakorwa n'ababihemberwa.

Dr Leopold Munyakazi uregwa ibyaha bya Genocide ni inzobere mu by'iyigandimi n'icengerandimi.

Araburanishwa n'urukiko rwisumbuye rwa muhanga mu majyepfo y'igihugu kuko ariho ashinjwa gukorera ibyaha.

Yari yabanje kuburanishwa mu Rwibanze rwa Nyarugunga n'urwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo gushyikirizwa ubutabera bw'u Rwanda yirukanwe muri Amerika mu mpera z'ukwaka ushize.

Urukiko rwavuze ko rutakomeza kuburanisha umuntu utemera umwirondoro we, maze umucamanza avuga ko rwakomeza ku ya 23 z'ukwezi gutaha.