Leta y'Urwanda yahagurukiye abayirimo imyenda

Ministri Venantia Tugireyezu wo mu biro by'umukuru w'igihugu.
Image caption Ministri Venantia Tugireyezu wo mu biro by'umukuru w'igihugu ni we watangaje ingamba nshya.

Leta y'U rwanda ngo igiye kwiyambaza ikoranabuhanga mu gukurikirana abantu bayibereyemo imyenda kugira ngo ibahatire kwishyura.

Aba barimo abanyereje umutungo w'igihugu n'abatsinzwe imanza ariko bakanangira kwishyura ibyo batsindiwe mu rukiko.

Hakoreshejwe ikoranabuhanga, ngo buri muntu wese ugiye kugira icyo asaba urwego rwa Leta hazabanza kugenzurwa niba nta mwenda abereyemo igihugu.

Mu bibazo bikomeye byigiwe mu nama y'umushyikirano yaraye ishojwe, ku isonga haraza icy'umutungo wa Leta uri mu maboko y'abantu ku giti cyabo.

Hari abanyereje umutugo w'igihugu cyangwa abo Leta yatsinze mu manza bagategekwa kuyishyura ariko bakanangira.

By'akarorero, kuri miliyari zisaga abyiri z'amafaranga Leta yatsindiye binyuze mu manza,imaze kugaruza atarenga kimwe cya gatatu.

Inama y'umushyikirano yasanze hagomba gufatwa ingamba zikarishye kugira ngo abambuye Leta bahatirwe kuyishyura.

Ngo hazifashishwa uburyo bw'ikoranabiuhanga ku buryo, umuntu wese utahuwe yimwe uburenganzira ku kintu cyose yakeneraga ku gihugu.

Mu bindi byemezo bigamije kugabanya amafranga cyane cyane amadevise asohoka mu gihugu, inama y'umushyikirano yemeje ko hakazwa ingamba zo kugabanya ingendo abakozi ba Leta bakorera mu mahanga.

Uyu mwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ngo Leta yaba imaze kugaruza akayabo kubera ingendo zimwe zahagaritswe.

Uyu mwiherero w'abayobozi b'igihugu winubiye kandi bimwe mu byemezo bikomeye bitarashyirwa mu bikorwa.

Aha havuzwe cyane nk'ingamba zijyanye n'ubuhinzi zikomeje gucumbagira bigatuma ikibazo cy'inzara kirushaho gukomera.

Havuzwe ibikorwa byo gukwirakwiza ifumbire n'imbuto hamwe bigera ku baturage ,igihe cy'ihinga cyararenze.