"Umutekano" wabujije Abarundi kujya mu nama ya EALA mu Rwanda

Bamwe mu bitavye inama y'abashingamateka ba EALA i Kigali mu Rwanda
Image caption Bamwe mu bitavye inama y'abashingamateka ba EALA i Kigali mu Rwanda

Batanu mu badepite b'Abarundi bari mu nteko nshingamategeko y'ishyirahamwe rya Afrika y'uburasirazuba, EALA, ntibagiye mu nama ibera i Kigali ngo kubera umutekano.

Ubwo umukuru w'inteko Daniel Kidega yahamagaraga abadepite ba buri gihugu, ku ruhande rw'u Burundi hagaragaye abadepite bane bonyine.

Urutonde rwaburagaho batanu batagaragaye i Kigali ku mpamvu zitasobanuwe, gusa mu kiganiro n'abanyamakuru Daniel Kidega yavuze ko aba badepite bari bamugejejeho ikibazo cy'umutekano batizeye mu gihe bakwitabira inama y'i Kigali.

Bagenzi babo bo mu Rwanda bo babaye nk'abirinda kwerura ngo bavuge ikibazo uko gihagaze.

Umwuka utari mwiza

Hashize iminsi itari mike umwuka utari mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi, u Burundi bushinja ubutegetsi bwo mu Rwanda kuba inyuma y'ibibazo by'umutekano muke ukunze kugaragara mu Burundi.

Image caption EALA ivuga ko kutabonekwa k'Abarundi batanu atari ikibazo gikomeye

Aba badepite batitabiriye inama bakaba biyongereye ku bandi bategetsi bo mu gihugu cyabo bakomeje kuvugira ku karubanda ko u Rwanda ruri ku isonga y'ibibazo bafite.

Mu nama y'abakuru b'ibihugu b'umuryango w'Afrika yiyunze iherutse kubera i Kigali, intumwa z'u Burundi zanze kuyitabira impamvu bavuga zidatandukanye n'izaba badepite.

Ubuyobozi bwa EALA busa n'ubuvuga ko kutaboneka kwa batanu mu bahagarariye u Burundi atari ikibazo gikomeye cyane.

Nyamara ku bakurikirana umubano w'ibihugu byombi, iki ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko umuti w'ibibazo ibihugu byombi bifitanye ushobora kuba atari uwa hafi aha.