Uburyo bwo kurwanya abiba impapuro z'isuku mu Bushinwa

  • 20 Ukwa gatatu 2017
Urupapuro rw'isuku Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Ikigo gisurwa cyane n'abamukerarugendo mu Bushinwa kizwi ku izina ry'ingoro yo mu ijuru (Temple of Heaven) cyashyize mu byumba by'ubwiherero ibyuma bifotora mu maso muri gahunda yo gukumira abantu baza kwiba impapuro z'isuku.

Abazaba bakeneye izo mpapuro z'isuku mbere yo kwituma bagomba guhagarara imbere y'icyuma kibafotora mu maso kugirango bazibone ku buntu.

Ibyuma bitanga impapuro z'isuku zo mu bwiherero ku ngoro ya Heaven bikoresha ubuhanga.

Ibyo byuma bizajya bibanza kureba isura y'umuntu birimo ubuhanga bwo kuzajya bibika amakuru mu gihe gito, bityo bikazajya bivumbura abantu bafite ingeso yo kwiba impapuro z'isuku.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Ubusanzwe iyo ngoro ya Heaven isurwa n'abantu bagera ku bihumbi 175 ku munsi.

Mu byumweru bishize ikinyamakuru cya leta y'Ubushinwa cyatangaje ko bamwe mu bantu bakuru baturiye iyo ngoro bazanaga ibikapu byinshi kugirango batwaremo izo mpapuro z'isuku.

Ubuyobozi bw'iyo ngoro burashaka kuzigama amafaranga.

Ubusanzwe iyo ngoro ya Heaven isurwa n'abantu bagera ku bihumbi 175 ku munsi.

Hagati aho rero ibyo byuma ntibyishimiwe kubera ko bisaba umuntu gukuramo ingofero n'indorerwamo z'amaso mugihe ibisanzwe bita scanner byo bitagombera yuko babikora.

Bityo rero igikorwa cyagombaga gutwara amasegonda atatu kikaba cyagera ku munota umwe - umunota ushobora kuba muremure ku muntu ukeneye kujya mu bwiherero.