Martin McGuinness yitabye imana

Martin McGuinness Uwufise ububasha kw’isanamu Press Eye

Umwe mu banyapolitiki bakomeye batumye amahoro agaruka mu ntara ya Ireland ya ruguru mu Bwongereza, Martin MacGuinness yitabye imana.

Yari afite imyaka mirongo itandatu n'itandatu.

Abaganga bamusuzumye indwara y'umutima idasanzwe umwaka ushize.

Bwana McGuinness yahoze ari umuyobozi w'umutwe w'inyeshyamba za IRA waje mu nyuma kwanga urugomo maze ajya mu biganiro n'ishyaka rya Sinn Fein bari bahanganye.

Muri 2007 yagejeje iyo ntara ku masezerano yo gusangira ubutegetsi maze yungiriza umuyobozi mukuru wayo kugeza mu kwezi kwa mbere.

Ukwegura kwe kwatumye leta isenyuka maze haba andi matora.