Amerika yabujije za mudasobwa mu ndege

Dubai International Airport ni kimwe mu bibuga birebwa n'icyo cyemezo. Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Dubai International Airport ni kimwe mu bibuga birebwa n'icyo cyemezo.

Leta zunze ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo kubuza abagenzi bava ku bibuga by'indege 10 byo mu burasirazuba bwo hagati kutinjirana mu ndege zerekeza muri Amerika ntaho zihagaze za mudasobwa ntoya bakunze kwita laptop n'izindi ntoya cyane bakunze kwita tablet.

Minisiteri ishinzwe umutekano imbere mu gihugu muri Amerika iravuga ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona amakuru mashya y'ubutasi avuga ko imitwe y'iterabwoba igambiriye cyane indege ku buryo irimo kugerageza kuzinjizamo ibintu biturika bihishwe mu byuma abantu bakunze gukoresha.

Ibibuga by'indege birebwa n'icyo cyemezo:

Ibigo icyenda bikora ubucuruzi bwo gutwara abantu mu ndege byo mu bihugu umunani byahawe amasaha 96 kugirango babe babujijwe abagenzi kwinjiza mu ndege ibyuma bya electronic bisumbya ubunini telefoni ngendanwa.

Ibyo byuma ariko bishobora gushyirwa ahantu hagenewe imitwaro mu ndege.