Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu mu Bufaransa yeguye

Bruno le Roux Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Bruno Le Roux yavuze ko yeguye kubera ko atashakaga ko iperereza ribangamira akazi ka leta

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu mu Bufaransa, Bruno Le Roux, yeguye ku mirimo ye nyuma yaho bitangarijwe ko yahaye akazi abakobwa be babiri nk'abafasha b'inteko nshingamategeko mu gihe bari bakiri abanyeshuri.

Mbere yuko yegura ubushinjacyaha bwari bwatangiye iperereza ry'ibanze ku makuru yavugaga ko Bwana Le Roux yahembye abakobwa be amafaranga ya leta agera kuri hafi ibihumbi mirongo itandatu by'amadolari mu myaka myinshi kugeza muri 2016.

Nta cyaha kirimo kubikora cyereka iyo akazi bahembewe katabaho.

Ariko rero iki kibazo cyakuruye impaka nyinshi mu baturage.

Umukandida wo mu ishyaka ry'aba Republicains - Francois Fillon - arimo gukorwaho iperereza kubera guha akazi abantu bo mu muryango we.

Ibi byagize ingaruka ku bikorwa bye byo kwiyamamaza.