Viollete Uwamahoro yarekuwe vy'agateganyo

Abana b'abahungu ba Violette Uwamahoro bandikiye Prezida Paul Kagame bamusaba ngo arekure nyina wabo apfunzwe
Image caption Abana b'abahungu ba Violette Uwamahoro bandikiye Prezida Paul Kagame bamusaba ngo arekure nyina wabo apfunzwe

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rumaze gutegeka ko Madame Violette Uwamahoro arekurwa by'agateganyo rushimangira ko ibivugwa n'umutangabuhamya bidahagije ngo abe yakekwaho ko yakoze ibyaha ashinjwa .

Umucamanza yavuze ko Umutangabuhamya Jean Pierre Shumbusho yaranzwe no kwivuguruza mu byo ashinja Uwamahoro bityo ibyo yavuze bikaba bitakwizerwa .

Urukiko rwavuze nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibyaha bitatu Violette aregwa yaba yarabikoze bityo rutegeka ko afungurwa .Nta mabwiriza yahawe agomba kubahiriza nk'uko bisanzwe bigenda ku bandi barekuwe by'agateganyo ,nta nubwo bizwi niba hari ukundi gukurikiranwa kuzabaho nyuma .

Umupolisi Jean Pierre Shumbusho ari nawe wari umutanagbuhamya w'ubushinjacyaha we urukiko rwavuze ko agomba gukomeza gufungwa kuko yiyemereye ibyaha kandi ibi byaha bikaba biri mu rwego rw'ubugome .

Violette Uwamahoro yarahakanye ibyaha aregwa birimo gushaka kurema umutwe w'ingabo, kumena amabanga y'igihugu no gushaka kugirira nabi umukuru w'igihugu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoze mu buryo bw'ibiganiro yagiranye na mubyarawe, Nshumbusho Jean Pierre, ubarizwa muri Polisi y' u Rwanda ishami ryihariye.

Nshumbusho yemeye ibyaha aregwa, yavuze ko yizezwaga gufashwa kujya kwiga mu Bwongereza.

Ni nawe kandi ushinja Violette, ariko yavuze ko n'ubwo yemera ibyaha aregwa ngo ntiyegeze agira umugambi wo kubishyira mu bikorwa.

Yavuze kandi ko byaheze mu biganiro gusa.

Ubushinjacyaha bwavuze bagiranye ibyo biganiro hifashishijwe urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp.

Violette yavuze ko ari nta biganiro byerekeye umutekano w'igihugu yagiranye na Nshumbusho, yavuze ko bavugaye iby'imiryango gusa.

Yanavuze kandi ko yifuza ko haba iperereza rikozwe na Polisi y'u Rwanda n'iy'u Bwongereza ngo ryacukumbura neza ubutumwa bwa telefone bamushinja.

Image caption Uwamahoro Violette yashikanywe muri sentare

Uwamahoro yasabye kurekurwa akaburana ari hanze kubera impamvu z'uko atwite kandi hari ibyo akenera ntabibone birimo ibiribwa.

Umwunganizi we,Me Mukamusoni Antoinette, yasabye urukiko ko rwakurikiza itegeko rirengera umwana atwite maze rukarekura by'agateganyo uwo yunganira.

Ambasade y' u Bwongeraza mu Rwanda nayo yemera kuba yatanga inzu Violette yacumbikamo kugirango abonekere ku gihe ubushinjacyaha bwaba bumukeneye.

Uwamahoro yafatiwe ku butaka bw' u Rwanda mu kwezi gushize yaje gushyingura umubyeyi we.

Umyanzuro w'urukiko uzasomwa ku wa mbere w'icyumweru gitaha.

Image caption Abo bahungu bavuga ko bamukumbuye kandi ko bamurungikiye ikarata