Uber yavanye mu mihanda imodoka zayo zitwara

Impanuka Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Isosiyete itwara abagenzi ya Uber yavanye mu mihanda imodoka zayo zitwara nyuma yaho imwe muri zo igize impanuka ikaryamira uruhande rumwe.

Amafoto yabonetse kuri interinet yerekana iyo modoka iryamiye uruhande rumwe mu muhanda wo muri leta ya Arizona muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hirya yaho hari indi modoka yangiritse cyane.

Iyo modoka ya Uber - yo mu bwoko bwa Volvo SUV - yarimo yitwara igihe yagiraga impanuka kuwa gatanu. Nta muntu wakomeretse.

Uwufise ububasha kw’isanamu UBER
Image caption Imodoka zitwara za Uber buri gihe ziba zirimo umuntu wicaye mu mwanya w'umushoferi .

Umuvugizi w'igipolisi mu mujyi wa Tempe muri Arizona yavuze ko iyo mpanuka yabaye indi modoka inaniwe guha inzira imodoka ya Uber yari igiye gukata ibumoso.

Imodoka zitwara za Uber buri gihe ziba zirimo umuntu wicaye mu mwanya w'umushoferi ushobora gutabara iyo bikomeye.

Igipolisi kiravuga ariko kitari cyamenya niba uwari uri muri iyo modoka yari icyo yabashije gukora.