Ladislas Ntaganzwa mu rukiko rukuru rwa Kigali

Ladislas Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2015.
Image caption Ladislas Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2015.

Urukiko rukuru rwa Kigali rwatangiye kumva urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa uregwa uruhare muri genocide.

Uyu mugabo wahoze ayobora icyari Komini ya Nyakizu muri Butare aregwa kugira uruhare mu rupfu rw'abatutsi benshi baguye kuri Paruwasi ya Cyahinda n'ahandi hatandukanye muri iyi Komini.

Yafatiwe muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2015 mbere yo koherezwa mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka.

Mu mwenda w'iroza, Ladislas Ntaganzwa w'imyaka 55 yakurikiranye ibirego by'ubushinjacyaha atuje.

Umushinjacyaha yavuze ko amukurikiranyeho ibyaha 9 birimo jenoside no gushishikariza abandi kuyitabira.

Ubushinjacayaha bwavuze ko ubwo yari Bourgmestri wa Komini ya Nyakizu yashishikarije abaturage yayoboraga guhiga no kwica abatutsi.

Aha havuzwe cyane abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Cyahinda babarirwaga mu bihumbi 30.

Ngo uwe ubwe yafashe iya mbere abarasaho mbere yo gutegeka abajandarume yari yazanye kubamishaho urusasu.

Uretse aba bari bahungiye i Cyahinda ngo hari n'abandi benshi bari baturutse mu duce twegereye Nyakizu bishwe ku mabwiriza ya Ntaganzwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yayoboye inama nyinshi zo guhamagarira abahutu gutsemba abatutsi ndetse ngo akaba yaranakwirakwije intwaro muri rubanda.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Ntaganzwa agomba kuryozwa uruhare rwe rutaziguye mu bwicanyi ariko akaba agomba no kubazwa abantu bishwe kuko atahagaritse ubwicanyi yari abifitiye ububasha.

Ubwo yari asabwe kugaragaza icyo avuga ku byo ashinjwa, Ntaganzwa yirinze gutangaza niba agiye kuburana yemera cyangwa ahakana ibyaha.

Ngo ubuhamya bwoherejwe n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha bwanditswe mu rurimi rw'icyongereza kandi atacyumva.

Yabwiye urukiko ko azashobora kugira icyo avuga ubu buhamya bumaze guhindurwa mu Kinyarwanda akabona gusobanukirwa ibyo aregwa.

Mu mwaka wa 1996 ni bwo urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwatangiye dosiye ya Ladislas Ntaganzwa naho mu wa 2012 aba ari bwo rwohereza idosiye ye kuburanishirizwa mu Rwanda nubwo nyari ataratabwa muri yombi.

Mu mpera z'umwaka wa 2015 ni bwo yafatiwe muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo ahita yoherezwa mu Rwanda.