Inkongi y'umuriro muri gereza ya Kimironko.

Gereza ya Kimironko mu karere ka Gasabo icumbikiye abanyururu babarirwa mu bihumbi bitatu
Image caption Gereza ya Kimironko mu karere ka Gasabo icumbikiye abanyururu babarirwa mu bihumbi bitatu

Inkongi y'umuriro yadutse muri gereza ya Kimironko mu mujyi wa Kigali mu Rwanda wakomerekeje abanyururu unonona ibitari bike.

Uwo muriro watangiye mu masaha ya kare mu gitondo, wahereye mu gice cyo hagati ya gereza .

Umuyobozi w'urwego rw'amagereza Bwana Georges Rwigamba yavuze ko nta muntu wahitanywe n'uwo muriro cyakora ngo hakomeretse abagororwa 7 ku buryo budakomeye .

Yavuze ko ibyangiritse bigizwe ahanini n'ibyo kuryamamo, imyambaro y'abanyururu ndetse n'utundi dukoresho bwite twabo.

Kugeza ubu impamvu yateye iyi mpanuka ntiramenyekana ,cyakora ngo iperereza riracyakomeje .

Abatuye hafi ya gereza bavuze ko bumvise urusaku rw'amasasu ubwo iyi gereza yari itangiye gushya .

Ngo baketse ko amasasu yari agamije gukanga abanyururu ngo batagerageza gutoroka .

Image caption Umuyobozi w'amagereza Bwana Georges Rwigamba

Cyakora ubuyobozi bwa gereza bwo bwatangaje ko nta sasu na rimwe ryigeze rivuga kandi ngo nta n'umunyururu wagerageje gutoroka .

Impanuka z'inkongi y'umuriro zikunze kumvikana hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda .

Si kenshi abategetsi b'U Rwanda bagaragaza ubushake bwo gutangaza amakuru ahagije ku bitera izi mpanuka gusa ngo ibibazo by'insinga z'amashanyarazi zishaje byaba biza ku isonga .

Mu mpera z'umwaka ushize na bwo, gereza nkuru ya Kigali yarahiye ku buryo bukomeye, ubuyobozi bwayo buvuga ko nta munyururu wahasize ubuzima nubwo hari amakuru yemezaga ko hari abapfuye barashwe ubwo bageragezaga gutoroka .

Mu bihe byashize kandi hahiye gereza za Gitarama n'iya Gisenyi mu buryo budasobanutse .

Ishya rya hato na hato ry'aya magereza ryatumye bamwe batangira kugaragaza impungenge ku mutekano w'amagereza .

Iyimurwa riherutse rya gereza nkuru ya Kigali ikajyanwa mu nkengero z'umujyi ngo rishobora kuba imwe mu nzira zo gukemura iki kibazo.

Gereza ya Kimironko uri mu karere ka Gasabo icumbikiye abanyururu babarirwa mu bihumbi bitatu .