ONU igiye kugabanya abasirikare bayo mu mugwi MONUSCO

Ingabo za ONU muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ingabo za ONU muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kafashe icyemezo cyo kugabanya ingabo za ONU ziri mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo mu mutwe wa MONUSCO.

Ku basirikare uwo mutwe wemerewe kugira bagera ku bihumbi cumi n'icyenda ONU izagabanyaho ibihumbi bitatu.

Nubundi abasirikare bo mu mutwe wa MONUSCO ntabwo bageraga kuri uwo mubare.

Uyu niwo mutwe w'ingabo za ONU munini kandi uyitwara amafaranga menshi cyane.

Leta z'ibihugu byinshi bigize ako kanama - cyane cyane ubutegetsi bwa Perezida Trump wa Amerika - bishaka ko amafaranga agenda ku bikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku isi agabanuka.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abasirikare ba ONU muri Congo

Amerika nicyo gihugu gitanga amafaranga menshi kuri ibyo bikorwa.

Itanga umusanzu urenze kimwe cya kane cy'amafaranga asabwa.

Hari bamwe ariko mu buyobozi bwa ONU batabona neza icyo cyemezo kuko babona bitajyanye n'umutekano muke urimo kugenda wiyongera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.