Imyigaragambyo muri gereza ya Kimironko mu Rwanda

Gereza ya Kimironko (i buryo)
Image caption Gereza ya Kimironko (i buryo)

Muri gereza ya Kimironko mu mujyi wa Kigali mu Rwanda hazindukiye imyigaragambyo yasaga n'iyahagaritse ubuzima muri gereza ndetse no mu gace kegeranye nayo .

Ababibonye bavuze ko abanyururu bateraga amabuye menshi ku biro by'abayobozi ba gereza andi bayohereza mu muhanda byegeranye .

Ubuyobozi bwa gereza bwatangaje ko abitabiriye iyi myigaragambyo batarenga 50 .

Kugeza ubu ingano y'ibyangijwe n'abanyururu ntirashyirwa ahagaragara .

Mu masaha ya sa tanu z'igitondo, abantu batangiye gusukura umuhanda bakuramo amabuye menshi yari yanyanyagijwe n'abanyururu.

Kugeza ubu ntibyoroshye kumenya impamvu nyayo yateye iyi myigaragambyo, ariko amakuru amwe yemeza ko abanyururu bashatse kugaragaza uburakari bafite kuko batahawe ibikoresho by'ibanze nyuma y'aho ibyo bari bafite bikongokeye mu nkongi yibasiye iyi gereza kuwa Gatanu ushize.

Gereza ya Kimironko imaze iminsi itatu ifashwe n'inkongi y'umuriro.

Image caption Gereza ya Kimironko mu karere ka Gasabo icumbikiye abanyururu babarirwa mu bihumbi bitatu