U Rwanda rwiyama urujijo rushyirwa mu nyito ya jenoside

Prezida Paul Kagame atangiza icyumweru cyo kwibuka jenoside Uwufise ububasha kw’isanamu Rwanda Presidency
Image caption Prezida Paul Kagame atangiza icyumweru cyo kwibuka jenoside

Umukuru w'u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwamagana ibihugu by'amahanga bitagize icyo bikora ngo jenoside ihagarikwe, atunga agatoki ibihugu bikomeye.

Yavuze ariko ko bimwe mu bihugu by'Afrika byagerageje nubwo byari bifite ubushobozi bukeya.

Yashimye cyane ingabo zikomoka mu gihugu cya Ghana zari mu mutwe w'ingabo za Loni zari mu Rwanda, zagerageje gutabara Abatutsi bicwaga zititaye ku mabwiriza zahabwaga.

Yongeye kandi kuvuga ubutwari bw'umusirikare ukomoka mu gihugu cya Senegal, Capitaine Mbaye Ndiaye, wishwe agerageza gutabara abicwaga.

Urujijo ku nyito ya jenoside

Prezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba hakiri abadatinyuka kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo ugasanga barayita jenoside yo mu Rwanda cyangwa se izindi nyito bishakiye.

Bagize ngo barabivuguye, bakavuga jenoside y'abatutsi hamwe n'abandi...

Uwufise ububasha kw’isanamu Rwanda Presidency
Image caption Prezida Paul Kagame n'umukuru w'akanama k'Africa yiyunze, Moussa Fekir Mahamat, bacana urumuri rw'icyizere

Imbaza za Gatolika

Avuga ku mbabazi ziherutse gusabwa n'umukuru wa Kiliziya Gatolika, Paul Kagame yavuze ko ari intambwe ikomeye.

Yagize ati "Tutitaye ku gihe kinini cyashize hari abatemera intege nke bagize, turasanga iyi ari intambwe idufasha gutera imbere. N'abandi nibafata icyemezo nk'iki bizaba ari byiza."

Imbabazi z'umushumba wa Kiliziya Gatolika zaje zikurikira izasabwe n'abepisikopi Gatulika bo mu Rwanda bavuze ko bazisaba kubera bamwe mu bayoboke bagize intege nke bakijandika mu bwicanyi.

Ibi byakuruye impaka ndende, aba bihayimana banengwa kutatura uruhare nyarwo rwa Kiliziya bayoboye.

Gusa aba bo bavuga ko Kiliziya itigeze yohereza umuyoboke wayo mu bikorwa by'ubwicanyi , ko uwabyitabiriye agomba kubibazwa ku giti cye .